Nta mpamvu yo gutuma Mobile Money ikwirakwiza Coronavirus - MTN Rwanda

Sosiyete y’Itumanaho MTN Rwanda iravuga ko kugeza ubu, umuntu wese ufite telefone nta rwitwazo yabona rwo kwanga kugura no kugurisha serivisi n’ibintu hakoreshejwe Mobile Money, kuko gutanga cyangwa guhabwa amafaranga mu ntoki bishobora gukwirakwiza Coronavirus.

Guhererekanya mafaranga mu ntoki ubitsa cyangwa ubukuza kuri Mobile Money cyangwa Airtel Money byakwanduzanya coronavirus
Guhererekanya mafaranga mu ntoki ubitsa cyangwa ubukuza kuri Mobile Money cyangwa Airtel Money byakwanduzanya coronavirus

Mu rwego rwo kwirinda icyo cyorezo, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasabye amabanki n’ibigo by’itumanaho mu Rwanda, gukorana kugira ngo abakiriya babyo bajye bahererekanya amafaranga nta kiguzi basabwe, hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bitabaye ngombwa kuyabikuza bayafata mu ntoki.

Uburyo bugaragazwa ko bushobora gufasha abantu kubahiriza aya mabwiriza ya BNR, ni ugukoresha telefone kuko imibare ya Leta igaragaza ko mu Rwanda abaturage bazifite barenga 80%.

Amabanki hamwe n’ibigo by’itumanaho byashyizeho uburyo umuntu ufite telefone abitsa cyangwa abikuza amafaranga (umubare wayo) akawuhererekanya hagati ya Mobile Money/Airtel Money na konti iri muri banki.

Ibi ni na ko bigomba kugenda ku bahererekanya amafaranga bafite amatelefone bombi, aho uwifuza kugura cyangwa guha umuntu amafaranga bitakiri ngombwa kuyabikuza ngo uyamuhe mu ntoki.

Amabwiriza y’ubuzima agaragaza ko umuntu wese (hano turavuga umukozi ucuruza serivisi za MTN na Airtel) uba wiriwe ku muhanda akora ku mafaranga n’amatelefone y’abantu batandukanye bavuye hirya no hino, aba ashobora kwanduza Coronavirus benshi bamugana.

Ibi ariko ngo si ko abacuruzi barimo kubyirinda, nk’uko umwe muri bo witwa Muhire avuga ko we na bagenzi be benshi badakozwa ibyo kwakira amafaranga kuri Mobile Money.

Muhire yagize ati “Ayo mafaranga ntabwo bayemera pe, hari mugenzi wanjye wari ufite amafaranga ibihumbi 200 kuri telefone, ashaka umuntu yaranguraho ibintu ngo amwoherereze ayo mafaranga akoresheje mobile money, ariko yabuze umucuruzi n’umwe wayakira, ahita yivumbura aragenda”.

Akomeza agira ati “Yanashatse umu agenti (agent) wa MTN wayamubikuriza ngo ayamuhe mu ntoki aramubura, kuko bamwe bamubwiraga ko bafite make abandi ko nta yo bafite. Ibi rero ni byo bituma na we ubutaha atazemera aya mafaranga ya mobile money ahabwa n’abakiriya.

Umucuruzi wese ushatse kuyaha agusaba kumurengerezaho ayo kubikuza, nyamara hari simukadi zagenewe abacuruzi twigeze kubona MTN itanga, twumvise ko uyifite ashobora kubikuza amafaranga ye batarinze kumukata ayo kubikuza”.

Arongera ati “Izi simukadi turamutse tuzibonye, ni zo zatuma twakira amafaranga y’abakiriya kuri mobile money tutabasabye kurenzaho ayo kubikuza”.

Umukozi mu ishami rishinzwe Mobile Money muri sosiyete ya MTN, Musugi Jean Paul, avuga ko abacuruzi badafite impamvu yo gutuma Mobile Money ikwirakwiza Coronavirus, kuko bamwe muri bo bahawe simukadi (sim card) zitwa MoMo Pay, zibafasha kwakira amafaranga badasabye abakiriya kongeraho ayo kubikuza.

Musugi asaba abacuruzi badafite izo simukadi za MoMo pay guhamagara muri MTN bakamenya ibisabwa kugira ngo simukadi zabo zihabwe nimero z’ubucuruzi.

Yagize ati “Kugira ngo badakomeza kugora abantu babasaba ayo kubikuza, ibyo bintu ntabwo byemewe, MoMo pay iyo wishyuye ibicuruzwa nta kiguzi bagusaba, ndetse n’umucuruzi iyo ashatse kuyabikuza nta kiguzi na kimwe asabwa.

Umucuruzi wifuza Kode (nomero) ya MoMo pay, ashobora kutwoherereza ibyangombwa mu buryo bw’ikoranabuhanga tukamukorera iyo Kode (code), cyangwa yahamagara kuri nomero 3000 tukamufasha kubona iyo serivisi byihuse”.

Akomeza agira ati “Kugeza uyu munsi nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu yishyura undi amafaranga mu ntoki, kuko turabizi ko ari bumwe mu buryo bwihuse bwo kwanduzanya cya cyorezo (Covid-19)”.

Leta hamwe n’ibigo by’itumanaho basobanura ko impamvu kubikuza amafaranga kuri Mobile Money/Airtel Money bitaracika, biterwa n’uko hari Abaturarwanda badafite telefone cyangwa abatazi kuzikoresha n’abari ahantu hatagera itumanaho, baba bagikeneye kugira uwo baha amafaranga bayakuye mu mifuka yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibyorero mbona bikomeye kubyubahiriza nonese ubu uxajya kugura irobo y,isukari &umunyu&inyanya&nutundi tuntu dukenerwa ujyende urata izo mono mutubwira %biracyagoye kuko abacuruzi ntiwajya guhaha ngumumwoherereze amafaranga biguhire kereka bariya babos bagura amakarito nimifuka nuko mbyumva murakoze ,BOSCO gsg

Jean BOSCO ,gisagara yanditse ku itariki ya: 18-04-2020  →  Musubize

Uko mbona bi byakemuka ,byose biri mu maboko ya BNR kuko hashize igihe nubundi ikora ubukangurambaga bwa cashless,iki rero cyari igihe cyo guhita dukomerezaho,"BNR NICE BURUNDU I NOTE N’IBICERI,ISHYIREHO IGIHE NTAREGWA KO UMUTURARWANDA WESE AGOMBA KUBA YASHYIZE CASH AFITE KURI COMPTE YE YA BANK CG YA MOMO,NYUMA Y’ICYO GIHE IKAVUGA KO UZABA AYAFITE CASH AZAMUPFIRA UBUSA,MAZE KASH YOSE BNR iyibike ,abanyarwanda turmva byagera kukijyanye n’amafaranga tukumva cyane maze urebe ko gahunda idahita irangira

Clauzu. yanditse ku itariki ya: 17-04-2020  →  Musubize

Ikibazo kihari nuko nawe uwuyarungikiye acagusaba ayo kubikuza guko urumva ko niyaja kurangura kwawamuntu atagira terefone canke agiye guhemba nkumukozi yamukoreye mundimiro amusaba kashi ahubwo ndikubona nokubikuza bokuraho ikiguzi niho bovyitabira kubwishi murakoze

Ladislas yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Murakoze kuri iyi inkuru.
Biratubabaza kuvana amafaranga kuri account yawe ya bank ukayashyira kuri momo, wagera ku mucuruzi ati banza ujye kubikuza uzane cash. Ngo nawe ntiyabona uwo ayaha agiye kurangura.
Njye numva inzego zifite munshingano kurwanya ikwirakwizwa rya covid-19 ryashyiriraho ibihano aba bacuruzi batumva ububi bwo guhererekanya amafaranga mu ntoki.

Chris yanditse ku itariki ya: 15-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka