MYICT irasaba sosiyete z’itumanaho kuzamura abaturage bose

Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) yemeza ko sosiyete zikora itumanaho mu Rwanda zishobora kuzamura ubukungu bw’igihugu, mu gihe zaba zigejeje serivise zitanga ku baturage bose.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yabitangaje ku mugoroba tariki 12/07/2012, mu gihe yashimaga igitekerezo Tigo yagize cyo gushaka kumenya icyo abafatabuguzi bayo bayitekerezaho.

Minisitiri Nsengimana yagize ati: “Icyo twifuza kuri Tigo ndetse no ku zindi sosiyete z’itumanaho ni ukujyana ibicuruzwa na servisi mu cyaro, kugira ngo havuke imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi.”

Avuga ko umucuruzi mwiza ari uhora ashaka kumenya icyo abakiriya be bamwifuzaho, akaba yaravugiye mu mugani ati:”Ntibazabe nka cya kirondwe cyumiye ku ruhu, inka yarariwe kera”.

Tigo ifite gahunda igiri iti “Ndi kumwe na Tigo,” ikaba yari imaze amezi atatu yifuza kumenya umubare w’abafatabuguzi bayo; ikaba yarasanze ifite abasaga miliyoni imwe; nk’uko Chantal Umutoni ushinzwe ubucuruzi muri iyi sosiyete yabitangaje.

Avuga ko nyuma y’iyi nyigo, Tigo yifuza kumenya icyo abafatabuguzi bayo bayitezeho. Umutoni yagize ati: “Hari imishinga myinshi ntakubwirira aha duteganyiriza abafatabuguzi bacu, nyuma yo kumva ko iri mu byifuzo byabo.”

Uretse akamaro ko guhanahana amakuru, sosiyete z’itumanaho zihesha benshi mu rubyiruko imirimo, harimo gucuruza ibikoresho na servisi byazo, ndetse zikaba zifite uruhare runini mu iterambere ry’ikoranabuhanga, nko kohererezanya amafaranga ndetse no kwishyura mu gihe haguzwe ibintu cyangwa servise.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka