MTN yakoze igikorwa cyo kubarura simukadi z’Abasenateri

Sosiyete y’itumanaho ya MTN yakoze ibarura rya simukadi z’abagize Inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena, igikorwa kititabiriwe nk’uko byari byitezwe. Perezida wa Sena yasobanuye ko ukutakitabira byatewe na gahunda z’akazi zagiye zitungurana.

Kubarura simukadi z’abayobozi ni kimwe mu byitezweho gufasha abaturage kumva neza akamaro ko kubikora. Ariko abasenateri bagera kuri batanu muri 26 bari mu Rwanda, nibo bonyine babashije kukitabira, nk’uko byemejwe n’ababaruriraga MTN.

Umukozi wa Tigo nayo yari yitabiriye icyo gikorwa we yatangaje ko yakiriye umusenateri umwe, na Airtel ikaba nta n’umwe yari bwakire, muri iri barura ryabereye mu ngoro ya Sena kuri uyu wa Kabir tariki 19/02/2013.

Perezida wa Sena, Jean Damascene Ntawukuriryayo, yatangaje ko habayeho impamvu z’akazi zatumye batakitabira, ariko akemeza ko bazakurikiza izindi gahunda za MTN kuko itazagaruka mu nteko.

Yagize ati: “Hari impamvu zitandukanye, hari abagiye muri komisiyo y’ubukungu muri sena. Hari abandi baherekeje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu rugendo afite mu ntara y’Amajyepfo.

Nicyo cyabiteye nta kindi kuko gahunda twari twayifatiye hamwe kandi Sena niyo yasabye MTN kugira ngo baze kubikorera hano”.

Senateri Ntawukuriryayo yakomeje atangaza ko gahunda yo kubarura simukadi ifite ingaruka nziza kuko izajya irinda umuntu mu gihe telefoni ye yaba yibwe, kuruta ibyo abantu batekereza ko bazajya bumvirizwa.

Ku ruhande rwa MTN yo yaboneyeho kumenyesha Sena imikorere ya MTN n’icyo iteganya mu myaka iri imbere, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi mukuru wa MTN, Khaled Mikkawi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiriwe?Mwatubwiye uburyo bwokubarura sim card binyuze kuri internet?

Innocent yanditse ku itariki ya: 22-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka