MTN irasaba abafite telefone ya Blackberry kudapfusha ubusa akamaro kayo

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwandacell yamenyesheje abafatabuguzi bayo ko ibafitiye servisi nyinshi zikoreshwa muri telefone yo mu bwoko bwa blackberry, ikaba ibasaba kudapfusha ubusa umwihariko w’iyo telephone.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa gatatu tariki 06/03/2013, MTN yavugaga ko telefone ya Blackberry ifite servisi z’umwihariko w’uko abantu bayitunze bashobora kwandikirana bavugana muri ako kanya (chatting &messenger).

Iyi telefone kandi ngo ishoboye gukoreshwa mu bushakashatsi hakoreshejwe imbuga ziranga izindi (browsers) nka google, yahoo, wikipedia n’izindi, ndetse no guhuza abantu benshi hakoreshejwe imbuga mpuzambaga zirimo facebook, twitter, foursquare na linkedlin.

Abayobozi banyuranye ba MTN Rwandacell mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi banyuranye ba MTN Rwandacell mu kiganiro n’abanyamakuru.

Telefone ya blackberry kandi ishoboye gushyirwamo porogoramu z’ikoranabuhanga zinyuranye zikora ku nyandiko, amajwi n’amashusho, aho yohereza (upload), ikakira (download), ikandikirwaho ndetse ikanasomerwaho amakuru ari mu nyandiko z’ubwoko bwinshi (ms office), nk’uko MTN ikomeza iyitaka.

Robert Rwakabogo ushinzwe amasoko muri MTN ati: “Blackberry ntabwo ari iyo guhamagara, kwitaba no kwandikirana ubutumwa bugufi gusa”. Yavuze ko servisi ziba muri Blackberry ziri mu byiciro byishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi umunani na bitanu ku kwezi, hamwe na 2,500, cyangwa 1,500 ku cyumweru, bitewe n’ubwinshi bwa serivisi umukiriya yaguze.

Umuyobozi wa MTN Rwandacell, Khaled Mikkawi anamenyesha abafatabuguzi b’iyi sosiyete ko hari amahirwe ku muntu wese uguze SIMcard nshya cyangwa umaze igihe kirenga iminsi 30 atari ku murongo wa telefone, akaba agomba guhabwa amafaranga 250 y’ubuntu akimara kujya ku murongo bundi bushya.

Abo bafatabuguzi bashya kandi ngo bagomba guhabwa amafaranga 100 buri cyumweru, ndetse bagakoresha amafaranga 10 ku munota, iyo bahamagaye abantu batatu b’ingenzi mu nshuti cyangwa abo bafitanye isano.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndifuza ko mtn mobilemoney yatangira kujya itanga inguzanyo kubakiriya bayo kuko imaze kugira abanyamuryango benshi kd bayikoresha cyane.

Cyamatare yanditse ku itariki ya: 23-09-2013  →  Musubize

nashakaga kuba abo muri MTN.Agakarita kijana impamvu ugashyiramo ujagakoresha iminota icumi kagahita karangira uhamagaye umuntu umwe mutavuganye iminota i5 ?

Ishimwe isaac yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

nashakaga kuba abo muri MTN.Agakarita kijana impamvu ugashyiramo ujagakoresha iminota icumi kagahita karangira uhamagaye umuntu umwe mutavuganye iminota i5 ?

Ishimwe isaac yanditse ku itariki ya: 6-07-2013  →  Musubize

MTN ibanze idusobanurire ukuntu isigaye idutwara ama inite yacu ,umuntu arashyiramo amafranga 500 yahamagara amasegonda make ukabona amafranga ashizemo kuburyo butumvikana ubwo biba byagenze bite koko

yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka