Kwishyurisha ikoranabuhanga muri parikingi biri kugabanya urwikekwe

Abishyuzwa n’abishyura Parikingi z’imodoka baravuga ko banyuzwe n’uburyo bushyashya bwo kwishyuza amahoro ya parikingi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya E-Pariking.

Kwishyura Parikingi hakoreshejwe ikoranabuhanga byanyuze abishyuza
Kwishyura Parikingi hakoreshejwe ikoranabuhanga byanyuze abishyuza

Abashoferi baravuga ko kwishyura parikingi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya e-parking byakemuye ibibazo byinshi bahuraga nabyo mu kwishyura aho baparika ibinyabiziga byabo.

Nubwo ari uburyo bushyashya ngo bikaba ntacyahindutse ku biciro bisanzwe kuko ikinyabiziga cyishyura igiceri cy’ijana 100 frw ku isaha. Naho ku munsi bakishyura amafaranga 500frw, bakanarinda umutekano w’ibinyabiziga.

Icyegeranyo cyakozwe muri Gicurasi 2017 kigaragaza imodoka zikora muri Kigali zingana na 74.786. gusa izimaze kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga e-parking zingana na 29.023, zingana na 30%.

Aha ni parikingi y'imodoka ku gisimenti
Aha ni parikingi y’imodoka ku gisimenti

Iyi gahunda yo kwishyuza ibinyabiziga ikorwa na koperative y’ingabo zavuye ku rugerero yashinzwe muri 2004, ibarizwa muri komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero (RDRC).

Hon. Mukantabana Seraphine umuyobozi w’iyi Komisiyo, avuga ko koperative KVCS yashyizweho mu gushakira akazi ingabo zavuye ku rugerero akaba ashima aho bageze mu kwiteza imbere.

Akomeza avuga ko ashyigikiye gahunda ya e-parking na e-payment kuko byorohereza abishyura serivisi n’abazishyuza.

Hon. Mukantabana avuga ko ashyigikiye gahunda ya e-parking na e-payment kuko byorohereza abishyura serivisi n'abazishyuza
Hon. Mukantabana avuga ko ashyigikiye gahunda ya e-parking na e-payment kuko byorohereza abishyura serivisi n’abazishyuza

Lt. Col Mushabe David Umuyobozi w’iyi Koperative, avuga ko batangije sisiteme y’ikoranabuhanga hagamijwe gukuraho ibibazo byagaragaragamo mu kwishyuza bakoresheje impapuro.

Agira ati “Twahisemo sisiteme y’ikoranabuhanga,aho umuntu yishyura akoresje mobayiromani kuri telefoni bikagabanya umwanya ukaba wakwishyura wanahavuye.”

Ikindi ngo nuko umuntu ashobora kwishyurira rimwe ukwezi kose cyangwa umwaka wose.

Ngo ibi birinda umukiriya gucibwa amande kuko sisiteme imuha mesaje nyuma y’iminsi 5 atarishyura yakwishura bikamurinda gucibwa amende 10.000Frw, kuko ayacibwa ku munsi wa karindwi.

Abatwara ibinyabiziga bavuga ko gahunda y’ikoranabuhanga ntako isa ngo kuko ije gukemura byinshi byababangamiraga.

Evariste Birikunzira yagize ati “Harigihe twaburaga abo twishyura bagiye kwishyuza abandi bikadukereza, hakaba igihe duciwe amende tutabizi kuko nta mesaje twahabwaga.”

Iyi Koperative igizwe n’abanyamuryango 700 bavuga ko gahunda y’ikoranabuhanga ibakuriraho imbogamizi nyinshi bahuraga nazo.

Kaporali Reserve Ndayisenga Theoneste avuga ko ikoranabuhanga ribarinda kuba amafaranga bishyuje yakwibwa no kutamburwa n’abakiriya bamwe bagendaga batabishyuye.

Utwaye ikinyabiziga iyo ahageze bakanda 14 muri sisiteme bashyizeho kuri telefoni yasohoka bagakanda 15.

Ngo ikoranabuhanga rituma bagirirwa icyizere n’abakoresha kuko byagoranaga kumenya niba koko umubare w’amafaranga babahaye ari nyakuri. Iyi koperative kandi yubaka amazu ikayagurisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka