Kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga biracyari imbogamizi

Mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19, Leta y’u Rwanda ikangurira abaturage bose gukoresha ikoranabuhanga mu gihe bishyurana hagati yabo, cyangwa mu kwishyura serivisi zinyuranye. Ikibazo ariko, bamwe mu bacuruzi ntibabikozwa ndetse hari abatabisobanukiwe.

Ku bufatanye n’amabanki na sosiyete z’itumanaho zikorera mu Rwanda, hashyizweho uburyo bworohereza abaturage kwishyura serivisi nta kiguzi basabwe.

Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telefone ni bwo abaturage bakunda kwifashisha. Uburyo bwa Momo Pay, bamwe bakunda kwita ‘kwishyura kuri kode’, bworohereje abaturage bagura cyangwa bagurisha ibicuruzwa, byaba iby’amafaranga make cyangwa menshi, kuko nta kiguzi bisaba.

Hagati aho ariko, bamwe mu baturage bavuga ko nubwo ubu buryo buhari, bisa n’aho benshi mu bacuruzi nko mu masoko na za butike bataritabira kubukoresha, aho bagisaba ko umuguzi abishyura ‘cash’, cyangwa agakoresha uburyo busaba kongeraho amafaranga, nka Mobile Money na Airtel Money.

Jeane Gaudence Uwimana, umuguzi twasanze mu isoko rya Gisozi mu Karere ka Gasabo, agira ati “Aha abemera ko ubishyura kuri kode ni bake. Iyo unabibabwiye bakubwira ko bibagora, abandi ngo barazatse ntibarazibaha. Gusa byaba byiza bose bazifite”.

Jean Marie Nteziryayo, na we agira ati “Ahantu henshi mu isoko bisaba kubikuza. Umucuruzi ntiyumva ukuntu inyanya za 300 wazishyura kuri telefone. Utarengejeho ayo gukata ntiyabyemera. Keretse Leta ishyizeho itegeko ntihagire umucuruzi winjira mu isoko, cyangwa ngo afungure butique adafite kode”.

Basabye kode baraheba

Bamwe mu bacuruzi bavuga ko iyo kode ya Momo Pay bayibwiwe, ariko ko bazisabye muri MTN bakaba nta gisubizo barahabwa. Hari n’abavuga ko bishyuye amafaranga yo kuyigura ariko bagategereza bagaheba.

Claudine (izina twamuhaye), umucuruzi mu nyubako ya CHIC, avuga ko impamvu atarakoresha Momo Pay, ari uko yayisabye bakaba batarayimuha.

Ati “Narayisabye ariko sindayibona. Kuri MTN hari umurongo w’abasaba benshi, bisaba gutegereza”.

Kalisa ucururiza mu isoko rya Gisozi, we yavuze ko amaze amezi arenga abiri ayisabye ariko akaba atarayihabwa. Ati “Rwose iyi kode abantu bose barayimbaza, ariko narayibuze. Narasabye ariko ntibaransubiza”.

MTN ntabwo igurisha kode

Richard Muhire, ushinzwe ubucuruzi muri Mobile Money muri MTN, atangaza ko izo kode za Momo Pay zihari, kandi zihabwa abacuruzi bose ku buntu.

Agira ati “Abacuruzi bataragira izo konti ni ubushake buke bwabo, kuko turazitanga ku buntu. Icyo basabwa ni icyangombwa cyerekana ko ubucuruzi bwabo bwemewe muri RDB ku bacuruzi banini, n’ipatanti ku bacuruzi bato, ubundi tukayimuha ku buntu. Hirya no hino mu gihugu dufite aba ‘agents’ badufasha kuzitanga ku bacuruzi, ndetse na Sim Cards zazo tuzibahera ubuntu”.

Akomeza agira inama abacuruzi ko baba maso, kuko hari abatekamitwe biyita abakozi ba MTN, bakabaka amafaranga yo kugura kode, bikarangira ntazo babahaye.

Kwishyurana hakoreshejwe ubu buryo, ni ubuntu ku ruhande rw’umuguzi n’umucuruzi. Umucuruzi ashobora guhitamo guhita ashyira ayo mafaranga kuri konti ya banki, cyangwa na we akishyura undi muntu, byose bigakorwa ku buntu.

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 26 Kanama 2020, risaba abacuruzi bose kwemera kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwirinda COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka