Kohereza amafaranga wifashishije telefone ntubashe kuyasubirana wibeshye, bikwiye gukemurwa

Iki ni kimwe mu byifuzo abagura serivise hifashishijwe ikoranabuhanga bagaragaje tariki 15 Werurwe 2019, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umuguzi.

Akenshi iyo uwohereje amafaranga yibeshye akayohereza kuri nimero itari yo birangira abihombeyemo
Akenshi iyo uwohereje amafaranga yibeshye akayohereza kuri nimero itari yo birangira abihombeyemo

Uyu munsi wizihirijwe mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, wagenderaga ku nsanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ibicuruzwa by’ikoranabuhanga byizewe.’

Umwe mu bitabiriye kwizihiza uyu munsi yavuze ko hari igihe umuntu ashaka koherereza undi amafaranga hifashishijwe telefone akibeshya nomero ayoherezaho, ubwo amafaranga akayabura burundu.

Hari n’uwagaragaje ko hari igihe guhamagara hifashishijwe telefone bicikagurika, ibi bikaba bidashimisha ababa batanze amafaranga yabo mu kugura iyi serivise.

Christian Tuyishimire, umukozi mu Kigo Ngenzuramikorere, RURA, yifuje ko abagize ibibazo ibyo ari byo byose by’itumanaho bajya babibabwira. Ati “Ntabwo twagera ahantu hose, ariko abantu bagiye batubwira ibitabagendekeye neza twabafasha kubikemura.”

Naho ku bijyanye no kutabasha kugarura amafaranga igihe umuntu yayohereje ahatari ho, ngo baracyiga ukuntu bazagikemura.

Mu bindi abitabiriye umunsi w'umuguzi basanze bibangamiye abakiriya harimo amafaranga bacibwa kuri serivisi zimwe na zimwe zo muri banki
Mu bindi abitabiriye umunsi w’umuguzi basanze bibangamiye abakiriya harimo amafaranga bacibwa kuri serivisi zimwe na zimwe zo muri banki

Mu bindi bitanogera umuguzi mu bijyanye n’ikoranabuhanga byagaragajwe, harimo icyo kuba abantu basabwa kwishyura serivisi za Leta babinyujije mu mabanki, hanyuma ugiye kwishyura kuri konti ya serivisi runaka ya Leta agacibwa amafaranga.

Hari no kuba hari ubusumbane mu kugura amakarita yifashishwa mu kubikuza (ATM Cards), ndetse no kuba hari igihe ibyuma bibikurizwaho amafaranga biba bidakora, hanyuma umuntu yajya muri banki imbere agacibwa amafaranga aruta ayo yari gucibwa iyo yifashisha ikarita kandi ikosa atari irye.

Uwitwa Emmanuel Kagisha yagize ati “Iyo nguze ikintu twemeranyijwe ko uri bukingezeho, hakaba ingorane zituma utanga amafaranga arenga ayo wateganyaga kugira ngo ukingezeho, ni wowe uhomba, si njyewe kuko mba namaze kukwishyura.”

Yungamo ati “N’icyuma cya ATM cyapfuye, nkajya gufatira amafaranga imbere muri banki, ntibagombye kunyishyuza amafaranga yo gufatira amafaranga imbere muri banki, ari na yo menshi, kuko ikosa atari iryanjye.”

Jean Claude Sekamondo ukora muri Banki Nkuru y’u Rwanda wari waje kwizihiza umunsi w’umuguzi yavuze ko umuntu ataba akwiye gucibwa amafaranga y’umurengera kubera icyuma kibikurirwaho amafaranga kiba kitari gukora, ko aba akwiye kujya kureba umucungamutungo wa banki akabimufashamo.

Igihe kandi atanyuzwe, haba muri ibi birebana na serivisi atahawe neza ndetse n’ibindi bibazo yagiranye na banki aba akwiye kwegera Banki Nkuru y’u Rwanda.

Ati “Iyo mufitanye ibibazo n’ibigo by’imari mujye mutwegera tubahuze, tubafashe kubikemura. Ariko iyo ari ikibazo gikomeye umuturage tumugira inama yo kugana inkiko.”

Naho ku bijyanye n’ubusumbane bw’amafaranga yakwa abagana amabanki, abantu ngo baba bagomba gushakisha amakuru, hanyuma bakajya ahabahendukiye.

Ubundi, ngo umuguzi afite uburenganzira bwo guhabwa amakuru ku bicuruzwa, uburenganzira bwo gutegwa amatwi n’abacuruzi bakanamuha ibicuruzwa byiza kandi bifite ubuziranege. Ubu burenganzira, abaguzi baba bagomba kubuharanira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murabambere

xxxxx yanditse ku itariki ya: 19-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka