Isoko rya telefoni zigendananwa ririyongera cyane muri Afurika kurusha ahandi

Muri raporo yashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’inganda ryitwa GSMA (Groupe Speciale Mobile Association) biragaragara ko Afurika iri ku isonga mu kugura no gukoresha itumanaho rya telefoni zigendanwa (telephone mobile) igakurikirwa na n’umugabane w’Aziya.

Iyi raporo ivuga ko kugeza ubu abantu miliyoni 649 muri Afurika bakoresha telefoni zigendanwa kandi buri myaka itanu abakoresha iri tumanaho muri afurika biyongeraho 20%. Mu mpera z’umwaka utaha wa 2012 bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 738.

Mu buhamya bwatanzwe na b’Abanyafurika benshi bagaragaza ko telefoni igendanwa muri iki gihe ibafatiye runini kuko ibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi; haba mu kazi ndetse no mu miryango.

Gertrude Kitongo, umunyeshuri muri afurika y’epfo, yagize ati « telefoni yanjye nyikoresha ahantu hose, nyikoresha nka radiyo, nk’isomero, aho ndebera filime, nkayikoresha mu kwandikirana ubutumwa, nkamenya amakuru ya banki kandi ikamfasha no guhamagara.»

Kitongo avuga ko telefoni ayiha agaciro kuko ngo yamubereye icyambu kimuhuza n’umuryango we uri muri Kenya na uganda ndetse n’inshuti ze biganye muri zimbabwe. Yanavuzeko kubwe yumva telefoni ye ntacyo yayigereranya nacyo kuko imufasha gukurikirana ibikorwa bya konti ye muri banki, akabasha kuba yareba ikiganiro akunda cya Oprah Winfrey kuri inerineti.

Peter Lyons, ukorera muri GSMA mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 9/11/2011 ubwo iyi raporo yasohokaga, yatangaje ko kuba hakiri Abanyafurika benshi badafite uko bakoresha serivise zisanzwe z’amabanki nabyo biri mubyatumye uyu mubare uzamuka.

Yanongeyeho ko uko ibikorwa remezo birimo imihanda n’amashanyarazi bikomeza kwiyongera muri Afurika ari nako abakoresha iri koranabuhanga barushaho kwiyongera.

Nk’uko ikinyamakuru The Times cyo muri Afrika y’epfo dukesha iyi nkuru kibitangaza ngo, GSMA irakangurira ubuyobozi bw’ibihugu kugerageza kworohereza abaturage kubona ubu buryo bw’itumanaho hagabanywa imisoro ku bicuruzwa bigendanye naryo.

Marie Josée Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka