Ikorabuhanga: Ubutasi bukomeye muri bimwe mu bicuruzwa bya Apple

Uruganda ‘Apple’ rukora ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga byiganjemo telefoni na mudasobwa bigendanwa, rwakoze mu buryo bw’ibanga udukoresho twumvirwaho imiziki, amajwi, ibitabo n’ibindi tuzwi nka ‘Ipod’ mu buryo tubashaka gutata no kubika amakuru y’abadukoresha.

Bimwe mu bicuruzwa bya Apple ntibishirwa amakenga kuko byifitemo ubushobozi bw'ubutasi bukomeye
Bimwe mu bicuruzwa bya Apple ntibishirwa amakenga kuko byifitemo ubushobozi bw’ubutasi bukomeye

Ibi uru ruganda rwabikoze rugamije gufasha Guverinoma ya Leta zunze ubumwe za Amerika gutata abaturage bakoresha izo Ipod.

Amakuru yatangajwe n’uwahoze akora mu ruganda rwa Apple Eng. David Shayer, avuga ko izo Ipod zashyizwemo utwuma cyangwa se (sensors), dukurura ayo makuru nyir’igikoresho atabizi.

David Shayer avuga ko uwo mushinga wari uzwi n’abantu bane muri icyo kigo, babiri muri bo bakaba bari abahanga mu by’ingufu boherejwe n’igisirikari cya Amerika gukora muri urwo ruganda mu mwaka wa 2005.

Bakaba ngo baragenzwaga no gufasha uru ruganda gukora Ipod nk’izisanzwe, nyamara mu buryo bw’ibanga bashaka gushyirano izo sensors.

Mu magambo ya Shayer, agira ati “nubwo nari kumwe na bo muri uwo mushinga, ariko bakoze uburyo bwose bushoboka ntazamenya ako gakoresho bongeyemo ako ari ko, kandi koko sinigeze nkamenya kubera ko abo ba Engeniyeri babiri bamaze amezi menshi bakorera hanze y’inyubako za Apple”.

David Shayer akomeza avuga ko abo bantu bombi bikoreye igerageza ry’izo Ipod, bagasanga zibaha amakuru yose bifuza aho n’ako gakoresho kabasha no gupima ibyo bita ‘radiations’ mu buryo bw’ibanga.

Abo bantu bombi bari bavuye mu ishami ry’umutekano rishinzwe ingufu ari na ryo rikora ibisasu bya kirimbuzi byifashisha ibyo bita ‘Nuclear Power’.

Hagati aho ariko, ubuyobozi bwa Apple bwateye utwatsi amakuru ya Engeniyeri Shayer, buvugako ari ibinyomba ariko abandi bakozi benshi bakomeye bakoreye urwo ruganda bemeza ko avuga ukuri.

Muri bo harimo uwahoze ari visi Perezida w’ishami rya Ipod, Tony Fadell, watangaje ko nta bwisanzure n’umutekano benshi bibwira ko bafite kuko igihe cyose baba bari kubatata, aho nta cyizere cy’uko ibikoresho by’ikoranabuhanga bisohoka ubu bafite nta kibyihishe inyuma kirimo.

Ibi kandi biratangazwa mu gihe Apple yabaye uruganda rwa mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika rufite agaciro ka miliyari ibihumbi bibiri z’amadolari ya Amerika, nyuma y’uko muri 2018 uru ruganda rwabashije kwesa agahigo ko kuzuza miliyari 1000 z’agaciro karwo.

Ibi rubikesha ibicuruzwa byarwo bikunzwe ku isi hose birimo telefoni zigendanwa zizwi nka Iphones.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka