Cyanya: Abaturage barasaba ko hashyirwa umunara wa MTN waborohereza mu itumanaho

Mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe abaturage barinubira kuba nta network ya MTN bagira aho bavuga ko iyo bagiye guhamagara rimwe na rimwe babona hajemo umunara wa VODACOM ikoreshwa mu gihugu cya Tanzaniya.

Umuturage wita Usanase Marie avuga mu gihe baba bagiye guhamagarana hagati yabo usanga hazamo umunara wa Vodacom bityo bigatuma batumvikana nabo baba bashaka kuvugana nabo bakaba basaba isosiyete ya MTN kuba yabagezaho umunara mu buryo bworoshye.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, nawe yemeza ko kuba nta munara wa MTN uboneka mu kagari ka Cyanya ho mu murenge wa Kigarama bituma abaturage batabona uburyo batumanaho mu buryo buboroheye.

Uyu muyobozi arizeza abaturage ko agiye gusaba sosiyete ya MTN ngo ihashyire umunara kugira ngo nabo bajye ku itumanaho nk’abandi baturage batuye mu karere ka Kirehe.

Ubusanzwe mu karere ka Kirehe ahantu hadakunze kuboneka network ya MTN ni mu murenge wa Mpanga ahitwa mu kagari ka Nasho.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka