Bwa mbere mu mateka Huawei yacuruje telefone nyinshi kurusha Samsung

Ku wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020, uruganda rwa Huawei rw’Abashinwa rukora telefone rwabaye urwambere ku isoko mu gucuriza telefone nyinshi ku isi, ruca kuri Samsung y’Abanya Korea, nk’uko canalys ikigo cy’ubushakashatsi cyandika kuri tekinologi kibivuga.

Canalys yavuze ko nubwo Abashinwa bafite ibihano bikomeye byashyizweho na Leta zunze ubumwe za Amerika, bacuruje telefone miliyoni 55.8, barenza Samsung bwa mbere mu mateka, aho yo yacuruje telefone miliyoni 53.7.

Iki kigo kandi kivuga ko nubwo Amerika yari yabujije ubuhumekero ubucuruzi bwa Huawei hanze y’u Bushinwa, byatumye ubucuruzi bwayo bwiyongera imbere mu gihugu.

Kuri ubu telefone zirenga 70% Huawei ikora zicuruzwa mu imbere mu gihugu cy’u Bushinwa, Canalys ivuga ko Samsung ifite imigabane mike cyane y’iryo soko.

Ku bucuruzi bwo hanze y’igihugu, buri hasi nkuko Mo Jia, umushakashatsi wa Canalys abivuga, ati “ubucuruzi bwo mu gihugu mo imbere bwonyine ntibuzaba buhagije kugira ngo Huawei igume mu mwanya wa mbere mu gucuruza, ubukungu bw’isi nibumara kwisunganya”.

Amerika yahagaritse icuruzwa rya Huawei ku isoko ryayo, ikaba inakangurira ibindi bihugu kureka kuyikoresha. Leta y’u Bwongereza yemeye kwifatanya na Amerika mu guhagarika gukoresha Huawei mu mushinga wo gukoresha 5G, kugeza muri 2027.

Iki cyemezo cyafashwe na Ministeri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, kibuza ibigo by’ubucuruzi kugura ibikoresho bya Huawei guhera umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka