Bukavu: Airtel Rwanda iganza Airtel Congo

Abakeresha sosiyete y’itumanaho ya Airtel Congo bo mu mujyi wa Bukavu barinubira iminara ya Airtel Rwanda kuko ngo amatelefone yabo adashobora guhamagara ndetse n’uwo bahamagaye amafaranga ye aragenda bitewe n’uko umunara w’u Rwanda uba warushije uwa Kongo imbaraga.

Amakuru dukesha Radiyo Maendeleo ikorera i Bukavu ndetse n’amajwi yuvukanye kuri iyo Radiyo byagaragazaga uko abakiriya b’iyo sosiyete bitotomberaga uko kuvangirwa.

Ibi byatumye uhagarariye Airtel Congo, ishamyi ryo muri Kivu y’Amajyepfo, Sylivain Mujanga, asaba imbabazi abakiriya ba Airtel Congo.

Mujanga yasobanuye ko itangizwa rya Airtel i Cyangugu ryatangiranye imbaraga nyinshi cyane akaba yavuze ko bari mu biganiro n’abayihagariye kugira ngo bagabanye kuvangirwa (interference) ndetse anizeza abaturage ko nabo bari gusana iminara yabo kugira ngo ibashe kugira imbaraga zihagije.

Syvain Mujanga yashimiye itangizwa rya Airtel Rwanda ryaje ry’iyongera kuri Airtel Tanzania, Congo, Gabon ndetse n’ibindi bihugu.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka