BK mVisa izafasha gukoresha serivisi z’imari kuri telefone, nta kugendana amafaranga

Ikoranabuhanga rya mVisa Banki ya Kigali (BK) yatangije kuri uyu wa kabiri tariki 23/07/2013, rizafasha abantu kuzigama amafaranga kuri telefone no kubikuza, kwishyura ibyo baguze (haherewe ku amashanyarazi, amazi n’ikarita yo guhamagara), ndetse no kohererezanya amafaranga byihuse, umuntu atarinze kuyafata mu ntoki.

mVisa ikora mu buryo bwa MTN Mobile Money, Tigo Cash cyangwa Airtel Money, ariko yo ikabirusha kuba umuntu yayikoresha afite telefone irimo simu kadi (sim card) iyo ari yo yose, ndetse akohererezanya amafaranga n’uwo ari wese ku isi, uzaba yariyandikishije muri mVisa, nk’uko BK ibigaragaza.

“Ubu ni uburyo bw’imari bwa buri wese, hatitawe ku wo uri we, aho waba uri hose cyangwa icyo waba ukora cyose; aho bishoboka kuba wibikiye amafaranga kuri konti ya mVisa iri muri telefone yawe, ukishyura muri restora, mu iduka n’ahandi, nta yandi mafaranga witwaje mu mufuka”, nk’uko Gordon Cooper umuyobozi wa Visa mu bihugu bitera imbere asobanura.

Umuyobozi w’ibikorwa bya BK, Lawson Naibo yasobanuye ko amashami 60 y’iyi banki ari mu gihugu hose, ndetse n’abahagarariye BK bageze kuri 400 (kandi bazakomeza kwiyongera), ari bo bashinzwe gufasha abaturage kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga kuri mVisa.

Abakozi ba BK basobanura ko ibiciro byo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga kuri mVisa bitarenza amafaranga 1,000 bitewe n’ubwinshi bw’ayo umuntu afite, mu gihe gufungura konti, kwishyura amashanyarazi n’amazi cyangwa kugura inite za telefone zo guhamagara, ari ubuntu.

Urutonde rwa serivise ushobora kubona ukoresheje mVisa ya BK.
Urutonde rwa serivise ushobora kubona ukoresheje mVisa ya BK.

Barasaba abafite ubucuruzi ubwo ari bwo bwose kwitabira kwiyandikisha muri mVisa, kugirango be kujya bananizwa no kujya kwishyuza abakiriya ari uko barinze kubonana, ahubwo ngo umuntu akajya yishyurwa byihuse, kabone n’ubwo yaba atari hafi y’ibicuruzwa bye.

Ku rundi ruhande, abaguzi nabo basabwa kugira mVisa muri za telefone no gushyiramo amafaranga, kugirango biborohere kwishyura aho bageze hose nta mafaranga batwaye mu mifuka.

BK kandi ngo irateganya gukorana n’amabanki atandukanye yo mu Rwanda, aho umuntu ufite mVisa muri telefone ye, azashobora kwishyura amafaranga kuri konti z’abantu cyangwa iz’ibigo. mVisa ngo itangiriye mu Rwanda, mu bihugu byose bwo ku isi, nk’uko Lucy Mbabazi ushinzwe bizinesi (business) muri Visa asobanura.

Yagize ati: “Nta mpungenge ku mutekano w’amafaranga y’umuntu ari kuri konti ya mVisa, kuko nyirayo aba yarandikishije simukadi ye, agafata mu mutwe umwirondoro wa konti ye, ndetse n’umubare w’ibanga atagomba kugira undi awubwira”.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka