Banki ya Kigali itanze telefoni 2000 muri #ConnectRwanda

Banki ya Kigali (BK) imaze gutanga sheki ya miliyoni 200 z’amafanga y’u Rwanda azagura telefoni ibihumbi bibiri , nk’uruhare rwayo muri gahunda izwi nka ‘Connect Rwanda’ .

BK ni yo iciye agahigo mu gutanga umubare munini wa telefoni muri iyo gahunda, ikaba yakoze icyo gikorwa ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mutarama 2020.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko gutanga izo telefone ari ukorohereza abaturage kubona serivisi zinyuranye bitabagoye.

Yagize ati "Umuturage ubonye Smart Phone ahita abona impinduka nyinshi mu buzima bwe. Azajya aba yibereye iwe ajye ku Irembo asabe icyangombwa yifuza akibone yibereye mu mirimo ye bityo ntazongere guta umwanya mu ngendo".

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi

Ati "Kohereza no kwakira amafaranga bizamworohera, cyane ko benshi bazahita bakoresha Ikofi yorohereza byinshi abahinzi n’Abanyarwanda muri rusange".

Kuva gahunda ya Connect Rwanda yatangira mu mpera z’umwaka ushize, ngo hamaze gutangwa telefoni zigera ku bihumbi 40, muri zo izirenga ibihumbi 20 zikaba ari iz’uruganda rwa Mara Phone.

Umuyobozi wa Mara Phone mu Rwanda avuga ko batanze umusanzu wabo bagabanya igiciro cya telefoni kikava ku bihumbi 120 kikajya ku bihumbi 100 by'Amafaranga y'u Rwanda
Umuyobozi wa Mara Phone mu Rwanda avuga ko batanze umusanzu wabo bagabanya igiciro cya telefoni kikava ku bihumbi 120 kikajya ku bihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda

Telefoni zitangwa muri Connect Rwanda zigurwa mu ruganda rwa Mara Phone ubusanzwe imwe igura ibihumbi 120Frw, ariko urwo ruganda ruzitangira ibihumbi 100Frw mu rwego rwo gutanga umusanzu muri iyo gahunda, nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka