Airtel yaguze Tigo Rwanda
Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.
Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”
Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .
Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).
Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.
Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.
Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.
Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.
Ibitekerezo ( 120 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza kuba airtel yaguze tigo ariko hamwe na mtn ntibatwigirizeho nkana kubera competition igabanutse.mubyukuri tigo yakoraga neza rero airtel ikomerezeho kdi igabanye ibiciro bya internet.
Dutegereje ibizakurikira ntakundi
Abantu bakora tigocash biragenda gute?nkumuntu ufiteho amafranga ntazayabura?mutubarize
Nibyiza Rwose gusa birinde kwirukana abakozi bafatira ubushomeri ikindi bakore uko bashoboye bagabanye ibiciro by a zamega internets bongere iminara bizatuma bagira abakiriya benshi bamwe twava muri MTN tuyirimo kuko bagabanyije urugero mega 2000 zimara U kwezi urumvako ubu ninyungu abashaka natwe nizo dushaka
Ni byiza ko business yanyu igenda yaguka,ariko kandi nanone mwongere connection ya internet nibura mugeze ku rwego tigo yari igezeho.
Kandi mugabanye guhenda.
Ubu competition ntishize ntibagiye kuzajya baduteraterana nkagapira bo Na MTN
Nibyaciro cyane kumva tigo yagunzwe ntakundi bibaho kndi bihangane
Ibyo ni sawa too. Ariko Internet yabo irahenda.
Airtel iyigura MTN ahubwo kuko ifite imikorere mibi cyane urugero network yayo ntakigenda ushaka umuntu kuri 4ne ukamubura kandi atigeze ayifunga phone
nonehose tigo ntizonjyera gukora? ubwose abafite simcard za tigo zizavanywa kumurongo bizagenda gute?
Mbegaaaa nibagure Mtn ahubwo kuko iratuzonze kuri network.
Mtn niyo yambere hubwo kuri internet
Ubuse sirabu kubantu bakoreshaga tigo cash kweri ubuse twakwizera duteko ntangaruka bizagira Ku mikorere ya tigo cash n’izindi services zose .
oya bazagure MTN niyo itagira Network byarayiyobeye!