Airtel yaguze Tigo Rwanda

Isosiyete y’itumanaho ya Bharti Airtel yamaze gutangaza ko yaguze bidasubirwaho Tigo Rwanda, isosiyete y’itumanaho imaze imyaka umunani ikorera mu Rwanda.

Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho
Airtel yaguze Tigo Rwanda bidasubirwaho

Bharti Airtel, ikigo cy’itumanaho cy’Abahinde, igira iti “Bharti Airtel Limited yamaze kugirana amasezerano n’isosiyete y’itumanaho yitwa Millicom International Cellular S.A. (Millicom) azatuma Airtel Rwanda yegukana imigabane ingana na 100% ya Tigo Rwanda.”

Ibyo bivuze ko abakiliya ba Tigo mu Rwanda bazahita bakoresha umurongo wa Airtel Rwanda .

Ibyo bikazatuma Airtel Rwanda iba sosiyete y’itumanaho ya kabiri mu Rwanda ikomeye, yinjiza miliyoni zibarirwa muri 80 z’Amadolari ya Amerika (abarirwa muri miliyari 68Rwf).

Sunil Bharti Mittal, uyobora Bharti Airtel avuga ko kugura Tigo Rwanda biri mu rwego rwo kongera ingufu za Airtel mu Rwanda no kwigarura isoko ry’itumanaho muri Afurika.

Ikinyamakuru business-standard.com dukesha iyi nkuru, cyanditse ko Raghunath Mandava, umuyobozi wa Airtel muri Afurika ahamya ko kuba Airtel yaguze Tigo Rwanda isoko ry’itumanaho mu Rwanda rizabyungukiramo kuko ngo abantu bazaryoherwa n’umurongo wa Airtel na interineti yayo ya 3G na 4G ndetse na Airtel Money.

Tigo Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2009. Ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni eshatu zirenga.

Airtel Rwanda yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2012. Kuri ubu ifite abafatabuguzi babarirwa muri miliyoni ebyiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 120 )

MWARAMUTSE KONDIKUGURA

AMAYINITE BIKANGA BIMRZE BITE MUTSOBANURIRE NIMERO NIYI 0732897676

SOLANGE yanditse ku itariki ya: 22-09-2018  →  Musubize

MURAHO UMU AGENT WA TIGO UFITE SIM CORD BIGENDA UTE? TIGO KOYAGURISHIJE SIM CARD YAKAZI YA TIGO CASH TUZAZITA MUDUSUBIZE

NYANDWI THEONESTE yanditse ku itariki ya: 24-02-2018  →  Musubize

Ese kugura abonoma ukoresheje tigocash byo bizajya bikund ko byanze nagerageje kenshi biranga

clarisse yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

REB izatagaza amanotaryari ya primery

irakiza bernard yanditse ku itariki ya: 3-01-2018  →  Musubize

Muraho neza nibyiza kuba a itel yakoze icyo gikorwa gusa ndibaza Niba abantu bakorera tigo nubu bakiyikorera es bazahembwa

alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

Dushimiye Airtel Kuba Yaguze Sosiyete Ya Tigo,Abafite Imirongo Ya Tigo Bizagenda Bite?Batubwire Igihe Bazahindurira Imirongo . Murakoze

Murindahabi Cyprien yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Murindahabi Cyprien [email protected] Mutubarize Umuntu Ufite Imirongo Irenze Umwe Bizagenda Bite? Naho Airtel Turayishimira Ariko Izafate Abakiriya Ba Tigo Neza Maze Nabo Bazayikunde Cyane

Murindahabi Cyprien yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Airtel turayishimiye ariko ishyireho promotion zubwenge kabisa kugirango abatayibonagamo nabo bayibonemo. "Welcoming Aitel Rwanda" turikumwe %

Samuel yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

MUTUBWIRE NIBA BAZABISOZA VUBA DUTANGIRE TUBIKUZE AYACU.IBISUBIZO KO NTABYO TUBONA.

ARIASI yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

badusobanurire niba tigo yarakuyemo akayo karenge

AMANI THOMAS yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

nyamuneka mutubarize nkatwe ducuruza sim cad bazatuguranira cy tuzazihomba nonese zizahuzwa ryari itariki batanze niyihe ? murakoze

Dusabe Emmanuel yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

mutubarize niba Sim card za TIGO zizakurwa kumurongo cyangwa?

mudusubize

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka