Abaturiye umupaka bakoresha umunara w’i Burundi bigatuma bacibwa amafaranga menshi

Abaturage bo mu karere ka Bugesera batuye mu duce twegeranye n’igihugu cy’u Burundi baravuga ko rimwe na rimwe bahamagara cyangwa bahamagarwa amafaranga yabo akagenda nk’aho bahamagaye mu kindi gihugu kuko baba bakoresha umunara wo mu Burundi.

Uretse ikibazo cyo gucibwa amafaranga menshi ngo bajya bahura n’ikibazo cy’itumanaho kuko kuko usanga reseau cyangwa network icikagurika, umuntu yahamagara undi akamubura kandi telefone ye itari ijimije.

Bamwe mu baturage twahuriye mu murenge wa Kamabuye bavuga ko bafite ikibazo cy’itumanaho dore ko uyu murenge hakurya yako ari mu gihugu cy’u Burundi , hakaba hari umunara wa sosiyete y’itumanaho yo muri icyo gihugu.

Tubananimana John utuye mu murenge wa Kamabuye avuga ko kenshi baguhamagara ariko ntibabashe kukubona, ikindi kandi natwe iyo tugiye guhamagara batubwira mu kirimi cy’ikirundi ko iyo numero mu rondera itabasha kuboneka.

Yagize ati “si ibyo gusa kuko igihe cyose numero yawe iciyemo baguhamagaye amafaranga aragenda ndetse n’uguhamagaye akagenda turibaza impamvu ibyo bitubaho rwose batugoboke babikemure vuba”.

Umwe mu munara wa MTN uri mu murenge wa Ngeruka urushwa ingufu n'iminara y'i Burundi.
Umwe mu munara wa MTN uri mu murenge wa Ngeruka urushwa ingufu n’iminara y’i Burundi.

Si muri uwo murenge wa Kamabuye bafite icyo kibazo gusa kuko no mu murenge wa Ngeruka bihana imbibe nabo bafite icyo kibazo nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge; Sebarundi Ephrem.

Agira ati “hano ho birakabije kuko mu midugudu 10 ku midugudu 58 igize uyu murenge igaragaramo icyo kibazo cy’itumanaho, ubuyobozi bw’umurenge bwakiganiriyeho na sosiyete MTN dore ko abatuye Ngeruka benshi ari abafatabuguzi ba MTN”.

Umuyobozi w’umurenge wa Ngeruka avuga ko kuri ubu nta gisubizo barabona ariko MTN ikaba yarabijeje ko azabazanira umunara ufite ingufu kuburyo icyo kibazo kitazongera kugaragara.

Icyo kibazo kinaboneka mu murenge wa Rweru cyane cyane ku mupaka wa Nemba no hafi yawo, mu murenge wa Gashora ndetse no mu murenge wa Ruhuha. Abo baturage banavuga ko aho kugirango telefone batunze zikomeze kubabera umurimbo bazazireka kuko ubashatse atababonera igihe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka