Abashakanye batekereza iki ku kubwirana cyangwa ntibabwirane umubare w’ibanga wa telefone?

Muri iki gihe ikoranabuhanga rikataje, ni na ko serivisi zirebana no gukoresha telefone ngendanwa mu guhererekanya amafaranga, kuyabitsa no kuyabikuza zizwi nka Mobile Money, zirushaho kwitabirwa n’abatari bake.

Abashakanye (abagabo n’abagore bubatse ingo) bo mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Musanze, serivisi za Mobile Money, bazifata nk’uburyo bubabangukira yaba mu kubika, babikuza cyangwa se bahanahana amafaranga.

Mu gushaka kumenya ibyo abantu bavuga, ku kuba umugabo n’umugore bashakanye, babwirana cyangwa ntibabwirane ijambo ry’ibanga buri wese akoresha muri serivisi za Mobile Money, Kigali Today hari abo yegereye, bamwe bayitangariza ko kuba umuntu yabwira mugenzi we bashakanye ijambo ry’ibanga akoresha muri izo serivisi batabikozwa, mu gihe abandi bo bavuga ko ahubwo ari ingenzi gusangira amakuru ya konti ya Mobile Money hagati y’umugabo n’umugore.

Mu bagore Kigali Today yaganiriye na bo, harimo abavuga ko batakimenya uko ingo zabo zihagaze mu birebana no gutunga ifaranga, bitewe n’uko abagabo babo bayabika kuri Mobile Money, bakabahisha ijambo ry’ibanga bakoresha.

Uwitwa Nyiraneza, yagize ati: “Umugabo wanjye duheruka kugirana intonganya mu minsi ishize, kugeza ubwo yagiye muri banki, amafaranga ibihumbi 70 byose twari twarazigamye arayabikuza. Nyuma yaho naje kujyayo ngira ngo mbikuze udufaranga two gukoresha mu rugo, nsanga yayakuyeho ntiyasigaho na rimwe. Mubajije ambwira ko yayimuriye kuri konti ye ya Mobile Money”.

Uwo mugore yongeyeho ati: “Yabikoze kuko azi neza ko ntazi ijambo ry’ibanga rya Mobile Money akoresha. Ubwo rero igihe cyose bimujemo, aragenda akayabikuza, akajya mu byo yishakiye. Ubu iby’imikoreshereze y’amafaranga akorera n’uko ayazigama, sinkimenya iyo biva n’iyo bijya kuko ijambo ry’ibanga akoresha muri telefoni ye yarimpishe. N’ubu amafaranga akorera simenya niba hari ayo azigama cyangwa niba atayazigama”.

Undi mugore witwa Irasubiza, yagize ati: “Njye umugabo wanjye ni umufundi ukorera amafaranga atari munsi y’ibihumbi 4 ku munsi. Gusa sinjya menya imicungire yayo kuko n’iyo mbihingukije ambwira ko ari kuri Mobile Money. Hari nk’igihe tuba twabwiriwe cyangwa twaburaye, nkibaza niba ayo mafaranga ari umutako, nkanatekereza kwinjira muri telefoni ye ngo ndebe niba koko abitseho, ariko kubera ko ijambo ry’ibanga akoresha ntarizi, ngahitamo kubyihorera nkibera muri icyo gihirahiro”.

Bamwe mu bagabo bavuga ko kuba hari abatabwira abo bashakanye ijambo ry’ibanga bakoresha muri serivisi za Mobile money, ngo byaba ahanini biterwa n’imibanire iri hagati yabo.

Singirankabo yagize ati: “Nashatse umugore usesagura amafaranga cyane, agatuza ari uko ifaranga ryose riri mu rugo arikoresheje ibintu uba ubona bitihutirwa. Hari n’igihe byabagaho, havuka ikibazo gitunguranye bisaba ko gikemurwa n’amafaranga, tukaburanirwa nyamara atari uko twari tuyabuze, ahubwo ari uko yayasesaguye”.

Ati “Iyo ni yo mpamvu ntashobora kumubwira umubare w’ibanga nkoresha kuri Momo kuko mba mfite ubwoba ko na yo yambuza amahoro cyangwa akayadukira akayakoresha ibitihutirwa”.

Hari abasanga uyu muco atari uwo gushyigikirwa. Mushimiyimana yagize ati: “Akenshi biraterwa n’icyizere gike abantu bafitanye, no kuba hari ibyo buri umwe aba akekera undi. Njye mbona abantu bakagombye kubirenga, bakabaho bajya inama kuko n’ubundi urwo rugo baba bararwubatse bagamije gushyira hamwe muri byose. Kereka wenda ahari baragiye kubana bemeranyijwe ko buri wese azajya acunga ibye ku giti cye. Naho bibaye atari uko bimeze bakagombye gusangira amakuru yose”.

Yongeraho ati: “Ubwo se ubaye warahishe mugenzi wawe iryo jambo ry’ibanga wagira ikibazo gikomeye nk’urupfu cyangwa impanuka ituma utakaza ubwenge byagenda bite? Ubwo yabwirwa n’iki ko wigeze ugira umutungo ubika ahantu runaka? Ibyo abantu bakwiye kujya babirebaho na byo pe”.

Mu gushaka kumenya icyo abakuze bavuga kuri iyi ngingo, Umusaza w’imyaka 78 y’amavuko witwa Nzayino Gaspard wo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze yagize ati: “Iyo mibanire mibi turi kumva iki gihe, ahanini iri gukururwa n’uko hari abashakanye babana mu macenga ya hato na hato, bigateza umwuka mubi hagati yabo bombi, bikagera mu bana babo n’umuryango bakomokamo. Ubundi kuba umuntu yamenya ijambo ry’ibanga mugenzi we akoresha, ntabwo bivuze ko ari umwanya wo kurikoresha mu kuyiba. Kereka wenda abaye amuziho ingeso y’ubujura, gusahura urugo, kutagena uburyo n’igihe nyacyo bakwiye kuba bakoresha amafaranga kandi babigiyeho inama, nibwo habaho kugira amakenga. Ariko ubundi bitari ibyo, abantu bashyize hamwe mu rugo, njye mbona badakwiye kugira ibyo bahishanya hagati yabo”.

Yongera ati: “Ubundi ni uko n’icyizere hagati y’abantu kigenda kiyoyoka. Naho ubundi umugabo n’umugore bakwiye kubana bizeranye, kandi bagaharanira ko icyo bakoze cyose kiganisha mu bizana umwuka mwiza mu muryango aho guhora mu rwikekwe no gushyirana mu rujijo”.

Gusa hari ababona ibi ukundi, aho bemeza ko ngo atari ngombwa ko abantu bajya inama mbere yo gukora buri kantu kose gasaba amafaranga mu rugo.

Umwe muri bo yagize ati: “Njye ibyo kumenya umubare w’ibanga umugabo wanjye akoresha mu bya Mobile Money, sinjya mbyitaho pe. Yagira ibihumbi 30, yagira ibihumbi 40, njye icyo mba nitayeho ni uko ahahira urugo akarihira abana amashuri, akanyambika. Ibyo mba numva bimpagije”.

Hari bamwe mu bagabo, ndetse n’abagore baganiriye na Kigali Today, barimo abashimangira ko kubwirana cyangwa kutabwirana ijambo ry’ibanga rya Mobile Money hagati y’abashakanye, byashingira ku kuntu babanye. Ikindi ngo ni uko hajya habaho gutekereza byimbitse ku nyungu cyangwa igihombo biri mu kuba bayabwirana cyangwa ntibayabwirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka