Abanyarwanda bakoresha telefone zigendanwa bakomeje kwiyongera

Ikigereranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kiragaragaza ko muri Gicurasi 2012 Abanyarwanda 43% bakoresha telephone zigendanwa. Muri Mata, Abanyarwanda bakoreshaga iryo tumanaho bari ku kigero cya 42%.

Mu kwezi kwa Gicurasi, Abanyarwanda bose bakoresha telephone zigendanwa bari 4,619,429 bavuye kuri 4,508,666 muri Mata 2012. Ni ukuvuga ko mu kwezi kumwe, Abanyarwanda 110,763 baguze imirongo yatelephone zigendanwa mishya.

Muri uyu mubare harimo imirongo 55,400 ya Airtel, sosiyete y’itumanaho nshya mu Rwanda. Tigo yungutse abafatabuguzi bashya 20,412 na MTN yunguka abafatabuguzi bashya 34,951.

Kuva muri Gashyantare uyu mwaka, Abanyarwanda bakoresha telephone zigendanwa bagenda biyongera buri kwezi.

Muri gashyantare, Abanyarwanda 41% nibo bakoreshaga telephone zigendanwa ariko ubu bamaze kugera kuri 43%; nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA mu cyumweru gishize tariki 25/06/2012.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo numva natanga ni uko mbona amasosiyete ashinzwe itumanaho ni uko ibyo basezeranya abakiriya bajya babyubahiriza, ndatanga urugero aho usanga bandika reduction muri telephone ariko imikoreshereze yayo ukabona ari ibisanzwe,kuri TIGO nabo bibaye byiza bajya bareka abakiriya bakagura amapaki yo guhamagara inshuro irenze imwe.murakoze.

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka