Abanyarwanda 54,955 baguze telefone nshya muri Mata 2012

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, abakoresha itumanaho rigendanwa biyongereyeho abafatabuguzi bashya bagera ku 54955 bituma abakoresha iri tumanaho mu Rwanda hose bagera kuri miliyoni 4,51.

Abafatabuguzi bashya bashyizwe mu cyegeranyo cya RURA ni aba sosiyete z’itumanaho: MTN na TIGO. MTN yungutse abafatabuguzi bashya bagera kuri 48,140, batuma ihita igira abafatbubuzi bangana na miliyoni 2,95. TIGO yiyongereyeho abafatabuguzi bashya 6,815 ihita yuzuza abafatabuguzi miliyoni 1,56.

Muri rusange, umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefone zigendanwa wiyongereyeho 1,2% uva kuri 41,6% by’Abanyarwanda ugera kuri 42 % ; nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa mbere tariki 11/06/2012.

Ibi biratanga icyizere ko mu kuboza uyu mwaka, Abanyarwanda bazaba bakoresha iri tumanaho bashobora kuzagera kuri 60% mu gihe hazaba hakomeje kwiyongeraho n’abafartabuguzi ba Airtel; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa RURA.

Imibare ya sosiyete nshya ya Airtel izatangira gutangazwa mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2012; nk’uko byatangajwe na Gatarayiha Régis, umuyobozi wa RURA.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

izo statistiques zanyu rwose ntabwo ari zo. Ubu se mwirengagije ko umubare munini w’abanyarwanda batunze telephone baba bafite duo sim(MTN na TIGO) hari n’abafite eshatu ubu baguze na Airtel. None mushobora gute gutinyuka guteranya abafatabuguzi ba MTN na aba Tigo ubundi mukavuga ko abo ari individus zitunze telephone? Concept ya double counting ntacyo ibabwiye? Kigali today mwafashije RURA gukora survey mukamenya proportion y’abantu batunze duo sim bakamenya facteur de correction bajya bakuba kuri iriya mibare yabo kugira ngo bagire plus ou moins an accurate figure.
Murakoze kubyemera.

Haba yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Ese aha muravuga abafatabuguzi bashya cg se ni abaguze terefoni zigendanwa comme appareils????kuko nshobora kugura terefoni mu iduka ryo hanze yeewe ritari n’ira MTN cg se TIGO,ndamutse rero ninjiye mu Rwanda nkashyiramo sim card ya Tigo/MTN sinzi aho muhera muvuga ngo abanyarwanda ...baguze terefoni nshya noneho ngo za MTN/TIGO ,aha sindi kubyumva neza.iyi nkuru uwayanditse yagerageza gusobanuza/gusobanura neza to avoid some confusion.naho kugura byo ziragurwa ariko ndahamya ko amaduka y’ayo masosiyeti atari yo yonyine agurisha za terefoni zigendanwa mu Rwanda.Hari n’izigurirwa mu maduka yigenga atari ay’ayo masosiyeti da.mubitekerezeho.Birashoboka ko zaba ari za sim cards wenda aha tukavuga tuti«abakoresha umurongo wa MTN/TIGO biyongereyeho aba n’aba wenda da....» please more clarification is highly needed.tutazajya dukoresha données zitari zo neza!!!!

Thierry T.Mbarubukeye yanditse ku itariki ya: 11-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka