Abakoresha MTN Mobile Money bagiye kubasha kwakira amafaranga aturutse hanze y’u Rwanda

MTN Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, yasinyanye na MFS Africa amasezerano azajya atuma abafatabuguzi ba MTN Mobile Money mu Rwanda babasha kwakira amafaranga aturutse hanze y’u Rwanda.

Umuntu uzajya ashaka kohereza amafaranga ari hanze y’u Rwanda, azajya yuzuza imyirorondoro ye kuri www.mtnmmo.com hanyuma akoresheje debit card, internet banking cyangwa bank transfer yohereze amafaranga kuri nimero ya telefoni y’uwo ashaka kuyoherereza mu Rwanda.

Uwohereje azajya acibwa amafaranga aciriritse yo kohereza hanyuma byihuse uwo ayoherereje abone ubutumwa kuri telefone ye bumubwira ko amafaranga yamugezeho.

Umuyobozi wa serivise ya MTN Mobile Money, Kinuma Albert yasobanuye ko ubu buryo bwashyizweho kubera ko hari Abanyarwanda bacyeneye uburyo bwo kwakira amafaranga aturutse hanze y’igihugu.

Kinuma yakomeje avuga muri aya magambo “Tuzakomeza kunoza no kuzana udushya muri serivisi ya MTN Mobile Money, dukomeza no kongera abafatabuguzi bayo dore ko ubu abacuruza Mobile Money bagera kuri 700”.

Umuyobozi wa MFS Africa mu Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba, Auke Algera, yasobanuye ko iyi serivisi ije korohereza Abanyarwanda bari hanze y’igihugu ibaha uburyo bworoshye bwo kohereza amafaranga mu Rwanda.

Uyu mushinga w’ihererekanwa ry’amafaranga hakoreshejwe MTNMMO.COM wakozwe ku bufatanye bwa MTN, MFS Africa na Banque Commercial du Rwanda (BCR).

U Rwanda ruri mu ibihugu bya mbere bitangiye gukoresha iyi gahunda muri Afurika nyuma ya Cote d’Ivoire, Ghana na Cameroon.

MTN Mobile Money yatangiye mu Rwanda muri Gashyantare 2010, ubu imaze kugira abafatabuguzi ibihumbi 475, bamaze guhererekanya amafaranga asaga miliyari 60.

Ibarura ry’amasosiyete akoresha ihererekanya ry’amafaranga kuri telefoni ryashyize Rwanda MTN Mobile Money ku mwanya wa 8 ku isi mu ibihugu birimo kwihuta mu gukoresha bene iryo hererekanwa.

MFS Africa ni sosiyete itanga serivisi zijyanye n’amafaranga kuri telefoni, ikaba ikorera muri Ghana, Cameroon, Madagascar, Cote d’Ivoire, Botswana na South Africa

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sim card yannjye yambere yari muri muri mobilemoney ikaba ikoreshwa na sister wanjye none ubu nkoresha indi number shya ese mwampindurira mobile money kuriyo number nsigaye nkoresha?

Angel yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka