Abahanzi na bo bitabiriye gutanga telefoni muri gahunda ya #ConnectRwanda

Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, tariki 20 Ukuboza 2019, nibwo ubukangurambaga bwo gutanga telefoni ku Banyarwanda bwiswe #ConnectRwanda bwatangijwe n’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi.

Mu bantu ba mbere bahise batanga telefoni nyinshi bakabikangurira n’abandi, barimo Perezida Paul Kagame n’abo mu muryango we, ndetse n’ibigo byinshi bitandukanye byagiye byemera umubare runaka wa telefoni bizatanga.

Kuri ubu bamwe mu bahanzi nyarwanda na bo banze gucikanwa n’ubu bukangurambaga, biyemeza gufatanya n’abandi mu gutanga izo telefoni zigezweho zizahabwa abatishoboye batari bazifite.

Uncle Austin
Uncle Austin

Uncle Austin yavuze ko we n’umukobwa we Ava London batanze telefoni eshatu, ahamagarira bagenzi be Meddy na Riderman na bo kugira icyo bakora.

Riderman
Riderman

Riderman yahise na we avuga ko yakererewe, yiyemeza gutanga telefoni enye, ahita ahamagarira King James na Safi Madiba kumufasha.

King James
King James

Nyuma ye, King James yahise yiyemeza gutanga telefoni enye, na we ahamagarira Made Beats kwinjira muri ubu bukangurambaga.

Made Beats yahise na we yemera ko azatanga telefoni eshatu.

David Mucyo uzwi nka Made Beats na we yiyemeje gutanga telefoni eshatu
David Mucyo uzwi nka Made Beats na we yiyemeje gutanga telefoni eshatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka