30% by’abaturage ba Rulindo bakoresha telefone

Minisitiri muri Perezidansi ufite ikoranabuhanga mu nshingano ze, Ir Ignace Gatare, yavuze ko akarere ka Rulindo kamaze gutera imbere mu ikoranabuhanga kuko 30% by’ abagatuye babasha gukoresha itumanaho rya telefone zigendanwa.

Ibi minisitiri Ignace Gatare yabivuze kuwa kabiri tariki 24/01/2012, mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko rwo mu murenge wa Buyoga akarere ka Rulindo, rwahuguwe mu ikoranabuhanga.

Abahawe impanyabushobozi bahawe amahugurwa ku bumenyi b’ibanze mu gukoresha mudasobwa (introduction to computer skills), Microsoft Word, Excel, PowerPoint na Internet.

Urubyiruko rwahuguwe rwashimye akarere ka Rulindo n’umushinga GELD ukorera muri minisiteri y’imari byafatanyije kugirango babashe guhugurwa, bizeza ubuyobozi ko ubumenyi babonye bagiye kubusakaza no mu bandi.

Minisitiri Gatare n'umuyobozi wa Rulindo, Justus Kangwagye n'abahuguwe.
Minisitiri Gatare n’umuyobozi wa Rulindo, Justus Kangwagye n’abahuguwe.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yavuze ko kuri ubu akarere kamaze gutera intambwe igaragara mu ikoranabuhanga. Abaturage bagera kuri 30% bafite telefone zigendanwa bifashisha mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi.

Umuyobozi w’akarere yavuze kandi ko muri Rulindo hari amashuri atandukanye yigisha ikoranabuhanga kandi abaturage babasha gukurikira no gutanga ibitekerezo mu bitangazamakuru bifashishije ikoranabuhanga. Nubwo hari telecentre imwe, hari izindi ziri kubakwa zigomba kuba zikora mu gihe cya vuba.

Minisitiri Ignace Gatare yavuze ko akarere ka Rulindo kari ku rwego rwiza kuko rufite abagera kuri 30% bakoresha telefone zigendanwa, mu gihe ku rwego rw’igihugu bagera kuri 40%. Ibi rero ngo ni intambwe igaragara ku karere kagizwe ahanini n’icyaro nka Rulindo.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muraho ndifuza kumenya uko bakora iki kemezo murakoze

Ishimwe jaen pierre yanditse ku itariki ya: 3-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka