2018 irasiga ingendo kuri moto zose zishyurwa hifashishije ikoranabuhanga

Bitarenze 2018 moto zose zitwara abagenzi zizajya zishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Mobile Money, mu rwego rwo gukomeza guca ihererekanya mafaranga mu ntoki.

Maj. Nyirishema yemeza ko ubwo buryo bufite akamaro kanini cyane ko buhura na gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga menshi mu mufuka
Maj. Nyirishema yemeza ko ubwo buryo bufite akamaro kanini cyane ko buhura na gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga menshi mu mufuka

Byatangarijwe mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Mutarama 2018, wo gutangiza iryo koranabuhanga ryiswe ‘Tap & Pay’ ryazanywe n’ikigo ‘YEGOMOTO’, kikazafatanya n’ikigo cy’itumanaho cya MTN.

Kugira ngo umuntu akoreshe ubwo buryo abanza kwiyandikisha muri YEGOMOTO, agahabwa akarango (Tag) kagura 200Frw ashyira kuri telephone ye. Ako ni nako kamufasha mu kwishyura serivisi zose zikorana na MTN Mobile Money harimo na moto.

Iyo umuntu afashe urugendo kuri moto yishyura ageze aho ajya. Umumotari afata ka kuma ke agakurikiza amabwiriza, kakagaragaza amafaranga agomba kwishyura agahita avanwa kuri Mobile Money y’umukiriya akajya ku y’umumotari.

Ubwo buryo bwo kwishyura ngo butuma umugenzi nta yandi mafaranga acibwa, yaba ayo kohereza cyangwa kubikuza kandi bigakorwa mu gihe gito cyane.

Umuyobozi wa YEGOMOTO, Karanvir Singh asobanura uko iryo koranabuhanga rizajya rikoreshwa
Umuyobozi wa YEGOMOTO, Karanvir Singh asobanura uko iryo koranabuhanga rizajya rikoreshwa

Umuyobozi wa YEGOMOTO, Karanvir Singh, avuga ko ubwo buryo ari bwiza kuko n’umuntu uri kure ashobora kwishyurira ubukoresheje.

Yagize ati “Ubu buryo butuma ushobora kwishyurira urugendo umuntu mutari kumwe. Bisaba kumwoherereza ibiranga urugendo bitangwa na ka kuma ndetse n’amafaranga agomba kwishyura, agahita abikora akaba afashije mugenzi we.”

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku mirirmo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), Maj. Patrick Nyirishema, avuga ko ubu buryo buhuye na gahunda za Leta.

Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry'iryo koranabuhanga
Abayobozi batandukanye bitabiriye itangizwa ry’iryo koranabuhanga

Ati “Ubu buryo bujyanye na gahunda ya Leta yo kutagendana amafaranga menshi mu mufuka. Butuma umuntu atirirwa aciririkanya n’umumotari cyangwa atakaza umwanya byagoranye kwishyurana kubera kubura amafaranga avunje. Ubu buryo tugomba kubushyigikira.”

Akomeza avuga ko iyo gahunda itangirijwe mu mujyi wa Kigali, aho mu gihe gito moto ibihumbi 15 ziwubarizwamo zizaba zikoresha iryo koranabuhanga ndetse bitarenze 2018 rikaba ryagejejwe ku zo mu gihugu cyose.

Abari bahari bagaragaje impungenge ziterwa n’igihe ‘connection’ ya MTN yabuze, ko bishobora gutuma umuntu akererwa akaba yashwana n’umumotari.

Uturango dukoreshwa n'abashaka kwishyura moto ni ako ku mutuku, naho ak'umukohodo kagakoreshwa mu kwishyura izindi serivisi
Uturango dukoreshwa n’abashaka kwishyura moto ni ako ku mutuku, naho ak’umukohodo kagakoreshwa mu kwishyura izindi serivisi

Maj. Nyirishema kimwe n’umari uhagarariye MTN bavuze ko icyo kibazo kirimo gukurikiranwa kikazakemuka bidatinze, gusa ngo bibayeho akanya gato bagerageza kumvikana.

Ubuyobozi bwa YEGOMOTO buvuga ko gushyira mu bikorwa uyu mushinga bizatwara asaga miliyari 11Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze ku bw’iyi nkuru nziza, ni ngombwa ko tujyana n’iterambere mu ikoranabuhanga.Ikindi ntabwo Patrick NYIRISHEMA akiri Major ni Lieutenat Colonel.

Karambizi yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka