13% by’abakoresha telefoni zigendanwa ntibarandikisha SIM cards
Mu gihe hasigaye iminsi itagera ku icumi ngo igihe cyatanzwe mu kwandikisha SIM Cards kirangire, abakoresha SIM cards muri telefoni zigendanwa na modem bagera kuri 13% ntibarazandikisha.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’ibigo (RURA) gitangaza ko muri SIM cards 6,415,443 zikoresha mu bigo by’itumanaho mu Rwanda, abagera kuri 87% nibo bari bamaze kwiyandikasha kugera taliki 20/07/2013.
Biteganyijwe ko abazarenza taliki 31/07/2013 batarabaruza SIM zabo zizahita zikurwa ku murongo ntizongere gukoreshwa; nkuko Jean Baptist Mutabazi umukozi wa RURA ushinzwe itumanaho yabitangaruje The Sunday Times.
Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko SIM cards zikoreshwa n’abana badafite ibyangombwa nk’irangamuntu zibarurwa ku babyeyi babo kugira ngo hamenyekane abayikoresha, iyi gahunda ikaba yarashyizweho mu kurinda umutekano w’abakoresha telefoni zigendanwa no guca ubutekamutwe n’ubujura bukoresha telefoni zigendanwa.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|