Tigo yatangije ikoreshwa rya 4G muri telefoni zigendanwa

Sosiyete y’itumanaho ya Tigo, yatangije uburyo bwo gukoresha interineti yihuta ya 4G muri telefoni zigendanwa zizwi nka Samsung Ace J1.

Ubu buryo buje kunganira Abanyarwanda kugera ku iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga rya internet, nk’uko umuyobozi mukuru w’ishami rya Tigo rikorera mu Rwanda Tongai Maramba, yabitangaje ubwo ubu buryo bwashyiraga ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri tariki 15 Nzeri 2015.

Iyi interineti izajya yongerera umuvuduko imikoreshereze ya telefoni.
Iyi interineti izajya yongerera umuvuduko imikoreshereze ya telefoni.

Yagize ati “Ubusanzwe internet ya 4G, ifite umuvuduko yabaga muri modemu ndetse na mudasobwa, ariko kuri ubu n’umuntu ufite telefone, ashobora gukoresha iyi interineti kandi ikaba ihendutse cyane ugereranyije n’umuvuduko wayo.”

Tongai Maramba yanatangaje kandi ko iyi interineti ya 4G, ije gukemura ku buryo bwihuse ibibazo by’Abaturarwanda, binyuze muri serivise zitangwa hakoreshejwe umuyoboro wa interinet kuri telefoni.

Samsung Ac J1 izajya ikoreshwamo 4G.
Samsung Ac J1 izajya ikoreshwamo 4G.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gutangiza ikoreshwa rya interineti ya 4G, yashimiye Tigo uburyo ifasha u Rwanda gutera imbere, ibicishije cyane cyane mu ikoranabuhanga rikoresha interineti.

Umuyobozi wa Tigo aramwereka uburyo iryo koranabuhanga rizaba rifitiye akamaro abaturage.
Umuyobozi wa Tigo aramwereka uburyo iryo koranabuhanga rizaba rifitiye akamaro abaturage.

Ati “Mu cyerekezo cya 2020, u Rwanda rwihaye, ni uko ubukungu bwacu buzaba bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

welcome 4G , Murakoze cyane Tigo.
Iyi Konegisiyo se izakora no mu zindi telefone ryari ?

FANTA yanditse ku itariki ya: 24-09-2015  →  Musubize

ibiciro nigute 4G ndayishimiye cyane

kwizera yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

njye icyo.mbaza ni. ese muzindi telephone ntibishoboka? murakoze cyane mwatubariza

nigger yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

4 G turayemera twese iterambere oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Agatha yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

4 G itugezeho twese, TIGO muragacuruza mwunguke kabisa

Kimanuka yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Waouh! Ikoranabuhanga mu iterambere, 4G yageze muri Telephone, turashimira Tigo, ahubwo se Kigali today kuki mutatubarije uko ibiciro byifashe, nimutubarize natwe tugere kuri network itangenda nk’akanyamasyo.

Rutagarama yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

bazagabanye ibiciro bya 4G kugirango internet benshi babashe kuyikoresha kuko ibiciro biracyari hejuru

niyongabo yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

tujyane mwiterambere, u Rwanda turi imbere

kamatari yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Bravo Tigo, ndashimira tigo kubyiza idahwema kugeza kubakiriya bayo, ibi biragaragaza uko iterambere ryiruka.

Silas muvara yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Igura angahe se?

Justin yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka