"Smart Africa" ngo igiye gutuma itumanaho rihenduka

Ibihugu byibumbiye mu muryango Smart Africa byiyemeje kugabanya ibiciro by’itumanaho ku bantu bakorera ingendo muri ibyo bihugu, bityo ubuhahirane bworohe.

Byavugiwe mu kiganiro umuyobozi mukuru wa Smart Africa, Dr Hamadoun Touré ari kumwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga w’u Rwanda, Nsengimana Jean Philbert n’abandi bakora mu by’itumanaho, bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 18 Mata 2016.

Abayobozi batandukanye baganira n'abanyamakuru.
Abayobozi batandukanye baganira n’abanyamakuru.

Muri iki kiganiro, aba bayobozi bari bagamije gutangariza abanyamakuru ibyavugiwe mu nama biriwemo yahuje abaminisitiri n’abandi barebwa n’ikoranabuhanga mu itumanaho bo mu bihugu 11 bigize umuryango Smart Africa.

Minisitiri Nsengimana yagarutse ku mwanzuro w’inama y’uyu muryango iheruka kubera muri Etiyopiya muri Mutarama 2016, ikaba yari yanitabiriwe n’abakuru b’ibi bihugu.

Yagize ati “Uyu mwanzuro wavugaga ko amafaranga y’umurengera yacibwaga abaturage ku itumanaho bari mu ngendo muri ibi bihugu yakurwaho kugira ngo Abanyafurika bumve ko ari bamwe ndetse byongere imigenderanire n’imihahiurane.”

Abanyamakuru bakurikiye ikiganiro kuri Smart Africa.
Abanyamakuru bakurikiye ikiganiro kuri Smart Africa.

Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko ibi bizagirira Abanyarwanda akamaro mu buryo bunyuranye, cyane cyane nk’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati “Abanyarwanda bakorera ubucuruzi muri ibi bihugu cyangwa babifitemo imiryango, bizaborohera kuko bagiye kubona itumanaho ryiza kandi rihendutse.”

Akomeza avuga ko buri muntu uzajya ashaka guhamagara mu gihugu cye ari mu kindi, bizaba bimeze kimwe n’aho ahamagara hagati mu gihugu arimo.

Avuga ko ubu bari mu igerageza ry’amezi atatu aho guhamagara bitazarenza 120Frw ku munota hagati y’ibihugu mu gihe ngo henshi byarenzaga 500 ku munota.

Dr Hamadoun yavuze ko uyu mushinga hari aho uhuruye n’igitekerezo kigali cyagizwe n’abashyizeho umuryango w’ubmwe bwa Afurika.

Ati “Iki gitekerezo cyo koroshya itumanaho n’ubuhahirane kigiye kongera ubufatanye n’ubumwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afrika.”

Akomeza ahamagarira ibihugu byose bya Afurika kwifatanya byihuse n’ibi 11 byatangije iki gitekerezo kuko ngo ari ingirakamaro.

Ibihugu bihuriye muri Smart Africa ni u Rwanda, Angola, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Gabon, Kenya, Mali, Uganda, Sénégal, Sudani y’Amajyepfo na Tchad.

Gusa ngo icyifuzo ni uko n’ibindi bihugu bya Afrika byajyamo kuko ngo imiryango ikinguye.

Igitekerezo cyo gushyiraho uyu muryango cyaturutse ku nama Nyafurika yiswe “Transform Africa” yateraniye i Kigali tariki 28 kugeza 31 Ukwakira 2013.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka