Nyamasheke: Abayobozi batagerwagaho n’itumanaho bahuriraho n’abandi bagiye gusubizwa

Mu gihe akarere ka Nyamasheke kashyizeho uburyo abayobozi bose bashobora gutamanaho ku buryo bworoshye bikihutisha akazi, bamwe mu bayobozi batuye mu mirenge ya Nyabitekeri na Karambi, bari barahejwe kuri iri tumanaho bahuriraho (user group) ngo baba bagiye gusubizwa.

Ubu buryo bwa user group bwakoreshaga itumanaho rya Tigo kandi itabasha kugera mu mirenge yose bigatuma abo mu mirenge ya Nyabitekeri na Karambi batanga za raporo ku buryo bubagoye ndetse no gutumanaho n’abandi bagenzi babo bikabahenda mu gihe hari amafaranga babacaga buri kwezi.

Umwe muri abo bayobozi avuga ko batangaga amafranga 4000 buri kwezi umwaka ukaba ushize batarabona uko batumanaho n’abandi nyamara babibaza ntihagire igihinduka.

Agira ati “birababaje kuba tumaze umwaka urenga dutanga amafaranga yo kugira ngo tubashe gutumanaho n’abandi bayobozi ndetse no kugira ngo dutange za raporo ku buryo bworoshye nk’abandi bose nyamara kugeza ubu twarategereje twarahebye, ibi bihombya Leta ariko kandi bikanadusubiza inyuma mu iterambere ryihuse”.

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke , Habyarimana Jean Baptiste.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke , Habyarimana Jean Baptiste.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke , Habyarimana Jean Baptiste, avuga ko habayeho ikibazo cyo guha isoko isosiyete itabasha kugera hose bakibwira ko ubwo ifite isoko izihutira gushyira iminara aho itagera kugira ngo abakozi bose babashe kwisanga mu itumanaho bahuriraho mu rwego rwo koroshya akazi kabo ka buri munsi, ariko ko bigiye gukemuka kuko isoko ryahawe indi sosiyete.

Agira ati “ndabizeza ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe baba bashyizwe mu bandi, kuko Tigo twamaze kuyambura isoko”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko isoko barihaye MTN ibasha kugera mu karere kose ndetse akaba avuga ko mu minsi ya vuba abakozi bose b’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu aho baba bari hose batazongera kugorwa no gutumanaho.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka