Kwandika sim card kuri ba nyirazo bizagabanya ibyaha - RURA

Nyuma y’ukwezi kwa Nyakanga 2013, ngo nta numero ya telefoni izaba idafite umuntu yanditseho mu rwego rwo guca ibyaha byifashisha telephone; kuko kuba byoroshye kugura sim card ukaba wayijugunya bituma abantu bakoresha telefone mu makosa.

Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe (RURA) kivuga ko umuntu azajya yandikisha numero akoresha, ku buryo aho yakoreshwa hose bashobora kumenya nyirayo n’umwirondorowe ndetse n’aho atuye.

Ubwo yatangazaga icyo cyemezo tariki 21/12/2012, Regis Gatarayiha uyobora RURA, yatangaje ko ibi bizaca ubujura bwaba ubw’amatelefone cyangwa se ubuyakoresha.

Yagize ati “Hari abantu batesha abandi umutwe ugasanga araguhamagaye ati nudashyira amafaranga aha n’aha, umwana wawe simuguha. Ibi rero ntibizaba bigishoboka kuko bizaba byoroshye guhita umenya uwamahagaye uwo ariwe cyane cyane Polisi”.

Ibigo by’itumanaho nka MTN, TIGO na AIRTEL ni byo bizajya byandika ba nyiri izo numero za sim card, ariko babanje gukorana n’urwego rutanga indangamuntu, bakabanza kureba niba iyo ndangamuntu yemewe.

Umushinga w’indangamuntu uzagira uruhare rukomeye muri iki gikorwa, kuko ariwo uzajya uha ibigo by’itumanaho amazina ya nyir’indangamuntu agashyirwa kuri numero ya sim card. Uyu mushinga w’indangamuntu ni wo uzajya utangaza ko indangamuntu ya runaka yemewe, mbere yo kuyandikaho numero ya sim card.

MTN yahise itangaza ko izegereza abaturage uburyo bwo kwandikisha numero zabo, ku buryo izashyira abantu ku rwego rw’akagari bazajya bandika izo numero. Nyuma y’iki gikorwa numero itanditse ntizajya ibasha gukora.

Zimwe mu ngero z’ibyo ubu buryo buzatuma bijya mu buryo ni ukugabanya ubujura bukoresha telephone, iterabwoba, gutesha abantu umutwe n’ibindi bisa n’ibyo.

Uwataye telefone na we bizajya byoroha kongera kuyibona, n’uwagize ikibazo cya sim card yangiritse azajya abasha gukorerwa indi (sim swap) bitamusabye ibintu byinshi kuko azaba yanditse kuri iyo numero.

Nyuma y’iki gikorwa kizatangira mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha, kugura sim card nshya bizaba ari ibintu bidakorwa uko bibonetse kose, kuko uzajya uyigura ukayandikwaho nk’uko iyi gahunda yateguwe. Icyo gihe kandi uzaba ataritabiriye iyi gahunda, sim card ye izakurwa kuri murongo (network).

Christian Mugunga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ndakundu wakwibarura utiriwe ujya kumu agent

twemerimana jmv yanditse ku itariki ya: 15-10-2016  →  Musubize

Irangamuntu imwe yemerewe kujyaho sim card zingahe?

yanditse ku itariki ya: 15-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka