IPRC-East yagaragaje udushya mu ikoranabuhanga rikoresheje telephone

Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC-East) rivuga ko rishishikajwe no kwigisha abanyeshuri imyuga itandukanye irimo n’ikoranabuhanga rigezweho.

Tumwe mu dushya iri shuri ryigisha harimo uburyo bwo gucana no kuzimya amatara yo mu nzu ukoresheje Bluetooth ya telephone; uburyo bwo gucana no kuzimya amatara yo mu rugo; gufungura no gufunga urugi rwo mu rugo ukoresheje ubutumwa bugufi bwa telephone (SMS).

Urugero rw’uburyo iri koranabuhanga ryakoreshwa ngo ni igihe waba ufite urugo rwawe i Nyamagabe kandi wibereye i Kigali, ukagira umushyitsi uza mu rugo rwawe i Nyamagabe kandi uduhari.

Icyo gihe wohereza sms ukoresheje telefone yawe urugi rukikingura, cyangwa ukohereza sms amatara akiyatsa, noneho umushyitsi agashobora kwinjira mu rugo rwawe n’iyo waba udahari. Noneho umushyitsi yagenda, ukongera ukazimya amatara ukanafunga urugi wohereza sms ukoresheje telefone yawe.

Uwo mukozi wa IPRC East (wambaye umupira w'icyatsi) yohereje sms maze urugi rw'iyo nzu (portail) rurikingura, arongera yohereza sms urugi rurikinga.
Uwo mukozi wa IPRC East (wambaye umupira w’icyatsi) yohereje sms maze urugi rw’iyo nzu (portail) rurikingura, arongera yohereza sms urugi rurikinga.

Ikoranabuhanga kimwe n’ibindi bigaragaza inyigisho zitangirwa muri iri shuri ubu biri kumurikwa ku mugaragaro mu ntara y’Iburasrazuba mu karere ka Rwamagana mu imurikagurisha ryateguwe n’intara y’Iburasirazuba kubufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF).

Ibindi iri shuri ryigisha kandi rinamurika ku mugararo ni ikoranabuhanga mu by’imodoka (automobile technology), basobanura uburyo imodoka ikora, kuyikanika yagize ikibazo, ndetse n’ibikoresho bigezweho bijyane n’ikoranabuhanga mu by’imodoka.

Ubuyobozi bw’ishuri IPRC-East butangaza ko kwitabira iri murikagurisha bifite akamaro kanini mu guhindura imyumvire ya bamwe mu bakibaza ko imyuga yigwa n’abananiwe kwiga andi masomo cyangwa abandi batarumva neza akamaro ko kwiga imyuga.

Umukozi wa IPRC East asobanura ibyerekeye ikoranabuhanga mu by'imodoka.
Umukozi wa IPRC East asobanura ibyerekeye ikoranabuhanga mu by’imodoka.

Umuyobozi wa IPRC-East, Ing. Ephrem Musonera, avuga ko iri shuri ryitabiriye imurikagurisha kugirango ribonane n’abatuye intara y’iburasirazuba n’abandi batayituyemo bitabiriye iri murikagurisha, ngo bashishikarizwe kwiga imyuga kandi bamurikirwe ibikorerwa muri IPRC East kugirango babone amahirwe yo kugana imyuga.

Musonera ati: ’’Kwitabira iri murikagurisha ni uburyo bwiza bwo guhura n’abaturage imbona nkubone kugirango tubabwire ko kwiga imyuga atari ukubura uko ugira ahubwo ari inzira yo kwiteza imbere byihuse. Turizera ko abo tuzahura nabo bazajyana ubutumwa n’ibisobanuro tubaha bakabigeza ku baturanyi n’abavandimwe babo”.

Ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ryo mu ntara y’Iburasirazuba rifite icyicaro mu karere ka Ngoma ahatangirwa amasomo atandukanye ajyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro nko kubaka, gukanika, ikoranabuhanga, gukanika imodoka n’ibindi.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

erega abana bafite buri kimwe ntantu rwose batahanga udushya nibakomereza aho rwose, turi mugihugu kiza gifite umutekano , gifite ubuyobozi bwiza bifuza ko abanyarwanda bahaga udushya bakikura mubukene bagakora kuko akimuhana kaza imvura ihise

kalisa yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

amashuri y’imyuga nkaya akomeze yitware neza gutya azatugeza kure hashoboka igihugu cyari kibitezeho

kanani yanditse ku itariki ya: 26-09-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka