Hari amahirwe ku bukungu kubera ubwiyongere bw’ikoranabuhanga

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana atangaza ko hari amahirwe ubukungu bw’igihugu bugira kubera ubwiyongere mu gukoresha ikoranabuhanga.

Yabitangarije kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeri 2015, mu mahugurwa agenewe abakuriye ibigo bya Leta binyuranye n’ibyabikorera atangwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga n’ikigo mpuzamahanga cyita ku iterambere rishingiye ku itumanaho ngendanwa (GSMA).

Abahugurwaga ni abakozi ba leta n'ibigo by'abogenga bahugurwa ku ikoreshwa rya telefoni n'ikoranabuhanga.
Abahugurwaga ni abakozi ba leta n’ibigo by’abogenga bahugurwa ku ikoreshwa rya telefoni n’ikoranabuhanga.

Agira ati “Ubwiyongere bw’10% by’abakoresha Internet yihuta mu Rwanda, buzamura ubukungu bw’igihugu ho 1.5%.”

Minisitiri Nsengimana akomeza avuga ko iyo abantu bakoresha Internet yihuta bituma ubuhahirane, ubumenyi, ikoreshwa ry’amafaranga, ubucuruzi na "business" yose umuntu yakora byihuta bityo ubukungu bw’igihugu na bwo bukihuta kuzamuka.

Umuyobozi wa GSMA, Gerald Rasugu, avuga ko ikigo ayobora gihuje ibigo byinshi bikomeye by’itumanaho rishingiye ku ikoranabuhanga, bifasha ibihugu kwiteza imbere mu bukungu.

Minisitiri Nsengimana atangiza amahugurwa.
Minisitiri Nsengimana atangiza amahugurwa.

Abari mu nama bagarutse ku ikoreshwa rya telefone mu kohererezanya amafaranga (Mobile Banking), aho bavuga ko ryagabanyije igihe ndetse n’amafaranga yatakariraga mu ngendo cyangwa se akibwa mu gihe cyo kuyahererekanya umuntu ku wundi.

Umwe mu bari mu mahugurwa yavuze ko uburyo bwatangiye bwo kohererezanya amafaranga hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu hakoreshejwe telefone, bumwungura mu bucuruzi bwe kuko atagitanga amatike y’indege.

Nishimwe Yvon Gilbert, ushinzwe ikoranabuhanga muri Banki ya Kigali (BK), avuga ko iyi Banki ikora ibishoboka byose ngo yorohereze abakiriya bayo bakoresha Mobile Banking.

Agira ati “Ubu umuntu ufite telefone ngendanwa ubitsa muri BK, ashobora kubitsa no kubikuza ku mashami yacu yose no ku ba "agent" bikorera ku giti cyabo bakoresheje ya telephone.”

Nishimwe akomeza avuga ko no ku byuma bitanga amafaranga bizwi ku izina rya ATM, mu minsi iri imbere abantu bazajya bakoresha telephone bakabikuza.

Munyantore Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka