Gicumbi: Terefone ziratungwa agatoki mu bituma hadatangwa serivise nziza

Nubwo terefone zizwi mu gufasha abantu mu itumanaho bikoroshya akazi, abakozi bakorera mu karere ka Gicumbi baravuga ko kuvugira kuri terefone umwanya munini bituma hadatangwa servise nziza.

Ubwo hatangwaga amahugurwa ku nzego zishinzwe gutanga serivise ku babagana (customer care) kuri uyu wa 26/11/2014 abayobozi b’utugari ndetse n’abanyamabanga ncungamutungo b’imirenge bo mu karere ka Gicumbi bagaragaje ko terefoni isigaye ituma hari abantu badatanga serivise neza bitewe no kuyivugiraho umwanya munini.

Musa Bwanakweri ni umunyamabanga ncungamutungo wo mu murenge wa Manyagiro akaba yari yitabiriye aya mahugurwa avuga ko bahuguwe byinshi birimo kumenya kwakira umugana kandi amwishimiye ndetse akanamuha igihe cyo kumwumva.

Bimwe mu byo banenze harimo uburyo umukozi ashobora kwakira umuntu ari kuvugira kuri terefone bigatuma wa muntu atamwakira neza ngo yumve icyo yashakaga ko amufasha.

Umukozi w'akarere ka Gicumbi ufite mu nshinganoze imitangirwe ya service ahugura abakozi mu tugari no mu mirenge ku mitangire ya service.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite mu nshinganoze imitangirwe ya service ahugura abakozi mu tugari no mu mirenge ku mitangire ya service.

Bagarutse ku buryo bw’itumanaho ryo kohererezanya ubutumwa bugufi hakoreshejwe uburyo bwa Whatsapp na Twiter ndetse na Facebook bukoreshwa ku materefone nabwo ko burangaza abantu bigatuma badatanga serivise nziza ku babagana kubera kurangarira kuri terefone.

Ikindi cyagarutswe ni uburyo bwo kugura amasegonda yo guhamaza umunsi wose ugasanga umuntu wibereye mu kazi umuntu aramuhamagaye kubera ko yaguze iminota yo guhamagara bigatuma atesha igihe wa mukozi warurimo yacyira abantu.

Niyongira Cansilide ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Murama we asanga abantu bari bakwiye gusobanukirwa uburyo bwo gukoreshamo za terefone.
Kuri we asanga igihe umuntu ari mu kazi yari akwiye kumenya ko agomba gukora akazi akaza kugira umwanya wo kwitaba terefone igihe ari mu kiruhuko.

Ikindi ngo ni uko hari hakwiye kujyaho amabwiriza y’uko umukozi wakoresheje terefone nabi mu gihe kitari cyo bigatuma yica akazi hagira igihano bamuteganyiriza.

Abahuguwe basabwe kujya kwigisha bagenzi babo bakorana.
Abahuguwe basabwe kujya kwigisha bagenzi babo bakorana.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ufite mu nshinganoze imitangirwe ya service, Murekezi Jean Bosco, ari nawe wateguye amahugurwa yo kwigisha abandi bakozi gutanga serivise nziza, yabakanguriye kudatakaza igihe n’umwana mu bintu bidafite akamaro ahubwo bakita ku mukiriya uje ubaga.

Murekezi yababwiye ko imitangirwe ya serivise nziza bihuzwa n’iterambere.Ngo mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) bwagaragaje ko umukozi wese aramutse atanze serivise nziza igihugu cyakunguka miliyari 68 buri kwezi nk’uko Murekezi akomeza abivuga.

Yasabye ko abantu bose bagombye kurangwa no kwita ku bandi (care) babaha serivise babasaba ndetse bakanabafasha kugera kucyo baba bifuza.

Aba bakozi bahuguwe nabo bafite inshingano zo kujya mu tugari ndetse no mu midugudu bagahugura abikorera ndetse n’izindi nzego zose zihura n’abantu babasaba service kugirango imitangirwe irusho gunozwa neza.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka