Gashenyi: Kutagira umunara wa terefone bituma badatangira amakuru igihe

Abaturage batuye mu kagari ka Rutabo mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke bahangayikishijwe no kubaho badakoresha itumanaho uko bikwiye bitewe nuko agace batuyemo katabamo umunara n’umwe w’isosiyete zikorera mu gihugu rwagati.

Kuba batagira rezo (network) ni bimwe mu bituma amakuru yo muri kano kagari ka Rutabo adatangirwa ku gihe kuko kugirango umuntu ashobore kuvugira kuri terefone bimusaba kuzamuka umusozi kuburyo usanga abaturage bavuga ko bibangamye kuko uretse guhamagara ngo no guhamagarwa ntawabahamagara.

Jeannne d’Arc Nyirampakaniye ni umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Rutabo asobanura ko, bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira rezo kuko usanga bahura n’akaga mu gihe bashaka gutanga amakuru.

Ati “nko ku makuru yakagombye gutangwa hari nk’ikibazo kibaye ibyo ntibibaho uretse ibyo kandi n’ubushobozi bwo kuba umuntu yashikirana n’undi kuri terefone nabyo ntibibaho iwacu kandi umuntu winjiye mu iterambere aba akeneye amakuru akeneye no gutanga andi ibyo nabyo bikaba mu bintu bitudindiza”.

Etienne Habimana akuriye Inkeragutabara mu kagari ka Rutabo avuga ko impamvu bahora basaba kubona umunara waborohereza kubona rezo aruko rimwe na rimwe mu bijyanye n’umutekano havuka ikibazo bakenera guhamagara cyangwa gutanga raporo bakabura uko babikora.

Ati “icyo gihe rero tugira imbogamizi kuko bisaba kugirango wirukanke ujya ahantu hari rezo bityo rero akaba aribyo bintu bigenda bitudindiza kuko iyo ndi mu rugo bisaba kugirango mbyuke haba na nijoro kandi iyo ndi mu rugo ho ngira ahantu nyimanika hejuru mu nzu noneho bampamagara nkayivanayo nkiruka njya aho hantu”.

Iki kibazo cyo kutagira rezo kandi bagihuriyeho n’umunyamabanga nshingabikorwa w’aka kagari ka Rutabo Pierre Celestin Nzabanterura kuko avuga ko iyo ashatse gutanga amakuru ku nzego zimukuriye bimusaba gusohoka mu biro akajya kuri ako gasozi babonaho rezo kuburyo unasanga bimubera imbogamizi ku mitangire ya serivise nk’uko abyemeza.

Ati “bimbangamira mu buryo bwa serivise kuko niba mfite nk’abantu nakagombye kuba nakira muri uwo mwanya mba ntakaje urumva ko abaturage hari igihe bashobora kwinuba bati ntaduhaye serivise mu buryo bukwiye kandi ntari mbigambiriye”.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bwemeza ko ikibazo bakizi kandi barimo no kugikorera ubuvugizi kuri zimwe muri za sosiyete z’itumanaho kugirango bano baturage bave mu bwigunge nkuko umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Odette Uwitonze abigarukaho.

Ati “ikibazo cya rezo nibyo muri kariya kagari ka Rutabo kirahari ariko twamaze no kwandikira MTN kugirango turebe ko yadufasha ikaba yahashira umunara naho ubundi akagari kose hari icyo kibazo ntabwo terefone zakoraga urumva ikibazo cy’itumanaho n’ikibazo cyiba gikomeye cyane”.

Akagari ka Rutabo gatuwe n’imiryango 789, isaga 500 muri yo ikaba ikoresha itumanaho rya terefone zigendanwa.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nanjye ntuye muri Rutabo ariko kugeza ubu kiriya kibazo cy’itumanaho ntikirabonerwa umuti! ikibabaje nuko ibiro by’Akagali n’ivuriro biri ahantu network idashora kuboneka. njye mbona bisa nkaho byibagiranye ariko dutegereje twizeye!

Nsengimana Innocent yanditse ku itariki ya: 29-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka