Cyeru: Abaturage barataka ikibazo cy’itumanaho rya telefone

Abaturage bo mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera ngo bafite ikibazo cy’itumanaho rya telefone ritameze neza kubera ko mu duce dutandukanye two muri uwo murenge nta rezo ya telefone ihagera.

Abaturage bataka ikibazo cy’itumanaho rya telefone mu murenge wa Cyeru ni abo mu tugari twa Ndongozi, Butare ndetse na Ruyange. Utwo tugari duherereye ahantu hari imisozi miremire, aho abaturage batuye mu bikombe byayo.

Abatuye muri ako gace bavuga ko iminara y’itumanaho ry’amasosiyete y’itumanaho akorera mu Rwanda iri kure yabo ngo kuburyo kubona rezo bibagora. Musafiri Bonaventure agira ati “Buriya baduhaye umunara byarushaho kuba byiza. Iyo dushatse guhamagara tuzamuka imisozi”.

Yambabariye Emmanuel we agira ati “Rezo uyibona rimwe na rimwe watambuka ukaba urayifatishije cyangwa ntuyibone. Naho uyifatishije mukavugana iri gucika”.

Aba baturage bavuga ko kubura rezo ya telefone bigira ingaruka ku buzima babo bwa buri munsi. Nk’abacuruzi bavuga ko kuvugana n’abo bagiye kuranguraho bibagora hakaba igihe bajyayo batavuganye, bagasanga ntabariyo.

Abandi baturage bavuga ko no kubona umuntu ubarangira akazi ahantu runaka bakoresheje telefone bigoranye kuburyo bajya kumenya iby’ako kazi barakererewe.
Usibye abo ngo hari n’abandi baba bakeneye kumenya ibibera hirya no hino ku isi bifashishije interineti ariko rezo ikababera inzitizi.

Hafashimana Vianney agira ati “Urazi ko muri iki gihe hariho ikintu bita interineti. Kandi interinti nayo ikorana na rezo. Noneho kugira ngo nzabone amakuru mbinyujije kuri telefone biragorana. Nta kuntu twatera imbere nta n’ahantu turi kubona amakuru.

Kubona rezo ngo utelefone, umenye amakuru yo hirya no hino, ujye muri Facebook, ibintu nk’ibyo, usanga ni ikibazo. Bagerageje bakadushakira nk’iminara y’ayo matumanaho yose, byadufasha mu kwihutisha iterambere, turimo turakenera”.

Aba baturage bose basaba ko bakwegerezwa iminara y’itumanaho nabo bakava aho bise “mu icuraburindi”. Tariki ya 26/11/2014, ubwo Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yasuraga umurenge wa Cyeru, abaturage bagaragaje icyo kibazo bafite.

Uyu muyobozi avuga ko hari n’ahandi mu ntara y’amajyaruguru abaturage bagiye bagaragaza ko nta rezo ya telefone bagira, bagakorerwa ubuvugizi ikabanoka. Abo mu murenge wa Cyeru nabo yabijeje kubakorera uuvugizi.

Agia ati “Ino ahangaha numva nta cyatubuza, kubakorera ubuvugizi kugira ngo ikibazo cya rezo y’ahangaha nacyo kibonerwe igisubizo. Tuzagikorera ubuvugizi rero nk’abayobozi.”

Usibye kuba abo baturage bataka ikibazo cy’itimanaho rya telefone, banavuga ko nta n’umuriro w’amashanyarazi urabagereaho.

Bahamya ko abafite telefone bakora urugendo rugera ku isaha bagiye gushyirisha umuriro muri izo telefone zabo. Basaba ko banagezwaho umuriro w’amashanyarazi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko umuriro w’amashanyarazi uzagenda ubageraho buhoro buhoro. Ariko nabo bagasabwa gutura ahantu hamwe nko mu midugudu kuko abatazatura ahantu hamwe nta muriro bazajya bagezwaho.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka