Burera: Ikoranabuhanga rikoresha telefone rizabafasha mu buhinzi bwabo

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko amahugurwa bahawe mu ikoranabuhanga rikoresha telenone igendanwa rizabafasha mu bintu bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi.

Abo baturage babitangaje kuri uyu wa kane tariki 03/01/2013 nyuma y’amahugurwa bahawe yo kumenya gukoresha “e-soko” ndetse n’izindi serivisi zo kubitsa no kohererezanya amafaranga zitangwa n’amabanki atandukanye ndetse n’amasosiyete y’itumanaho mu Rwanda.

Mu bitabiriye ayo mahugurwa hari harimo abahinzi n’aborozi bishimiye kuba bamenye gukoresha serivisi ya “e-soko” kuko izajya ituma bamenya uko ibiciro byifashe ku isoko bakoresheje telefone yabo; nk’uko Munyamasoko Jean Baptiste abisobanura.

Agira ati “Twamaze kumenya ubumenyi bwo kugurisha ibihingwa byacu. Ndi umuhinzi nkaba n’umworozi, kugurisha amata cyangwa ibirayi n’izindi mbuto icyo ni kimwe namaze kubona mu bimfitiye agaciro mu buzima bwanjye bwa buri munsi.”

Abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko ikoranabuhanga rikoresha telefone batari barisobanukiwe neza.
Abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko ikoranabuhanga rikoresha telefone batari barisobanukiwe neza.

Havugimana Innocent we avuga ko kuba basobanuriwe uburyo bazajya bamenya ibiciro by’ibiribwa bitandukanye ku masoko bizamufasha cyane kuko ntazongera guhendwa kuko azaba azi igiciro nyacyo cyiri ku isoko.

Agira ati “Ushobora kubaza igiciro wiyicariye mu rugo…ukabaza igiciro ukoresheje telefone bityo abantu ntibaguhende ku byawe ngo ubibahereze ku buntu”.

Ngo usibye kubafasha ku menya uko ibiciro byifashe ku masoko, ngo ikoranabuhanga rikoresha telefone rizabafasha kubitsa ndetse no kubikuza amafaranaga bazaba bakuye muri ubwo buhinzi batarinze gukora ingendo ndende nk’izo bari basanzwe bakora nk’uko abo baturage twaganriye babihamya.

Abo baturage bavuga ko ikoranabuhanga rikoresha telefone batari basanze barisobanukiwe neza. Ngo bazigisha n’abandi bataje muri ayo mahugurwa, kugira ngo nabo bazamuke muri iryo koranabuhanga.

Abenshi mu batuye akarere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi kuko ubutaka bwo muri ako karere bwera cyane. Aho bihaza ndetse bagasagurira n’amasoko atandukanye yo mu Rwanda.

Bimwe mu bihingwa byatoranyijwe guhingwa mu karere ka Burera harimo ibirayi, ibigori, ibishyimbo n’ingano.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka