Abafatabuguzi ba Star Times bashobora kugura ikarita yo kureba televiziyo bakoreshe MTN Mobile Money
Sosiyete y’itumanaho mu Rwanda, MTN Rwandacell, yagiranye amasezerano n’indi icuruza ikoranabuhanga ryo kureba televiziyo mu buryo bugezweho, Star Times; ko uwifuza kugura ikarita yo kureba televiziyo zitandukanye zo ku isi ashobora kwifashisha amafaranga afite kuri konti ye ya mobile money.
MTN ikomeje guteza imbere ubu buryo bwo kwishyura, kubika no guhererakanya amafaranga umuntu atiriwe ayafata mu ntoki, kuko umufatabuguzi wayo wese ufite mobile money muri telephone ye, abikuza amafaranga ku byuma bya ATM bya za banki, ndetse akayakura kuri konti muri banki ayashyira kuri konti ya mobile money; akaba ashobora kugura ibintu na servisi bitandukanye.
“Urutonde rw’abafatanyabikorwa mu gukoresha Mobile Money rukomeje kwaguka. Gukorana na Star Times bikaba ari ikimenyetso cyo gukomeza kunoza uburyo bw’imyishyurire hadakoreshejwe amafaranga”, nk’uko Umuyobozi w’ibikorwa by’ubucuruzi muri MTN, Norman Munyampundu yabyishimiye.
Ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Star Times, Kamanzi Hussein nawe yishimiye ko ubu buryo bwo kugura ikarita y’ifatabuguzi ya Star Times, ngo bugiye gutuma abafatabuguzi bayo boroherezwa mu ngendo bakoraga bagana abacuruza amakarita yo kureba televiziyo.
MTN yemeza ko iza ku umwanya wa mbere mu bigo by’itumanaho bikorera mu Rwanda, mu guteza imbere serivisi zikoreshwa na telephone igendanwa, cyane cyane iya mobile money, aho ngo abakoresha ubu buryo bamaze kurenga miliyoni ebyiri, ndetse ko ubu iyo sosiyete imaze kugira abafatabuguzi bangana na miliyoni 3.5.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibagiwe numero ya abonnement yanjye.
Mumfashe.
murakoze kubwa serevise nziza muduha mukomereza aho
bikorwa bite