Nyabihu: Kunoza ubuhinzi bw’ibireti byabahesheje ubwasisi bwa Miliyoni 17.6Frw

Abahinzi b’ibireti bo mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu, bahawe ubwasisi bwa Miliyoni 17,630,000Frw, mu rwego rwo kubashimira uburyo bazamuye ubuhinzi bw’ibireti mu gihembwe cy’ihinga cy’umwaka ushize.

Abagemuye umusaruro mwinshi kurenza abandi bahawe n'ibikoresho bitandukanye
Abagemuye umusaruro mwinshi kurenza abandi bahawe n’ibikoresho bitandukanye

Abo bahinzi ni abibumbiye muri Koperative KOAIKA igizwe n’abanyamuryango 1,317, aho abahawe ubwasisi ari 1,116, nyuma yo kugemura umusaruro mwiza kandi mwinshi kuri SOPYRWA.

Mu bwasisi bahawe ku itariki 24 Mata 2024, harimo umuceri, ibikoresho bibafasha gutera imiti mu myaka no kwica udukoko ku matungo, ndetse na mituweli.

Abo bahinzi, bavuga ko bafite byinshi barusha abakora ubundi buhinzi, kubera amahirwe babona, aho Koperative ibishingira SACCO ikabaha amafaranga yo kwifashisha mu gihe batareza, dore ko n’igiciro cy’ibireti gikomeje kuzamuka.

Muzuka Aloys wejeje toni ebyiri n’igice z’ibireti, ati “Umuhinzi w’ibireti abayeho neza, tumaze kugera ku iterambere rihambaye, kuko duhemberwa ku gihe kandi ibiciro bikaba bikomeje kuzamuka. Muri uyu mwaka umusaruro wacu wazamutse inshuro ebyiri, ubu ikilo kigeze ku 1,260 FRW, ni amafaranga ashimishije. Uyu munsi twaje gufata ubwasisi duhabwa na SOPYRWA bitewe n’uko turi muri koperative y’indashyikirwa ya KOAIKA”.

Bahawe n'ibiribwa
Bahawe n’ibiribwa

Uwo muhinzi agaragaza uburyo ubuhinzi bw’ibireti bwunguka ati “Uyu mwaka nagemuye toni 2,5 ni ukuvuga amafaranga asaga Miliyoni 3. Umuhinzi w’ibireti ateye imbere cyan,e igishoro ni gito kandi umuhinzi arunguka, umurima ugira n’ubudahangarwa, aho ahavuye ibireti hera ibirayi byinshi”.

Mukagatare Annonciata ati “Umuhinzi w’ibiteri ameze neza, twaje gufata ubwasisi kubera ko koperative yacu yungutse. Ikindi batwishyurira umusaruro wacu ku gihe, ushatse amafaranga yo kwifashisha y’ingoboka mu gihe atari yeza bagahita bayamuha, hari byinshi turusha abandi bahinzi”.

Nsengiyumva Gaspard ati “Twaje kugabana amafaranga y’inyungu kubera ko twakoze neza, aho ntuye baranzi ndi umugabo witeje imbere, amatungo n’amasambu naraguze, umuntu udahinga ibireti aho bishobora gutanga umusaruro yarahombye”.

Mu ihuriro ry’Amakoperative ahinga ibireti mu Rwanda, KOAIKA ngo ni yo iza imbere mu kugira umusaruro mwinshi no mu bwiza bwawo, aho babona umusaruro uruta ibireti byose byera mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’uko Perezida w’iyo Koperative, Munyandekwe Jean de Dieu abivuga.

Bamwe mu bagize ubuyobozi bwa Koperative
Bamwe mu bagize ubuyobozi bwa Koperative

Ati “Mu makoperative agize ihuriro ry’ibireti mu Rwanda, KOAIKA niyo ya mbere, aho itanga umusaruro usumba uwera mu Ntara y’Amajyaruguru. Ibyo tubikesha kuba abaturage bacu barazamuye imyumvire y’ubuhinzi bw’ibireti, bakabikorana isuku kandi bagakurikiza amabwiriza y’ubuyobozi bwabo, bagahabwa n’ingemwe zituburwa mu buryo bunoze ku bufatanye na SOPYRWA”.

Ndangurura Cyprien, Umukozi wa Horizon SOPYRWA ushinzwe ubuhinzi bw’ibireti mu Ntara y’Iburengerazuba, aremeza ko muri iyo ntara ubuhinzi bw’ibireti bukunzwe na benshi, kuko bubafasha kubungabunga ubutaka bwabo, kandi n’imiti iva mu bireti bahinga ikabagarukira bakayikoresha haba mu buhinzi cyangwa mu bworozi.

Ndangurura yavuze ko ibireti byateje imbere kandi ubuhinzi bw’ibirayi muri iyo ntara, Ati “Mu Ntara y’iburengerazuba hazwi nk’ikigega cy’igihinga cy’ibirayi mu bihingwa nganduraruko, ibyo bigaterwa n’ubuhinzi bw’ibireti butuma ubutaka bukomeza kugira ubudahangarwa, mu Murenge wa Kabarwa abaturage bamaze kumenya icyiza cyo gusimburanya ibihingwa mu mirima, aho bikomeje gutanga inyungu ku baturage mu kongera ireme ry’ubutaka”.

Igihingwa cy'ibireti gitunze benshi
Igihingwa cy’ibireti gitunze benshi

Intara y’Iburengerazuba, ihingwa ibireti ku buso butari munsi ya hegitari 1500. Umwaka ushize abibumbiye muri KOAIKA bejeje toni 545 z’ibireti, bakaba bihaye intego yo kweza toni 600.

Ndangurura Cyprien, Umukozi wa Horizon SOPYRWA ushinzwe ubuhinzi bw'ibireti mu Ntara y'Iburengerazuba
Ndangurura Cyprien, Umukozi wa Horizon SOPYRWA ushinzwe ubuhinzi bw’ibireti mu Ntara y’Iburengerazuba
Perezida wa Koperative KOAIKA, Munyandekwe Jean de Dieu
Perezida wa Koperative KOAIKA, Munyandekwe Jean de Dieu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Igitekerezo cyanjye aba bahinzibibireti babigezehope ndabonabite zimbere cyane nibakomerezaho bashyirehamwe
Bakomeze bakore kuko ibyobakora nibyiza cyanepe

Ndayambajemarck yanditse ku itariki ya: 26-04-2024  →  Musubize

Igitekerezo cyanjye aba bahinzibibireti babigezehope ndabonabite zimbere cyane nibakomerezaho bashyirehamwe
Bakomeze bakore kuko ibyobakora nibyiza cyanepe

Ndayambajemarck yanditse ku itariki ya: 26-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka