e-mboni izafasha Leta kuzigama amafaranga menshi yahomberaga mu gukoresha impapuro

Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yiswe e-mboni ikomeye mu ikoranabuhanga, izafasha kwakira inyandiko ikazibika ndetse ikanazoherereza abantu batandukanye nta mpapuro zikoreshejwe.

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 04/03/2013, Ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga MYICT ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB n’umujyi wa Kigali bagaragarije Abanyarwanda uko iyo gahunda izakora ndetse n’inyungu nini Abanyarwanda bayifitemo.

Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yagize ati: “Leta ikoresha ingengo y’imari ingana na 25% yo kugura impapuro zo kwandikaho, wino ijya mu mashini, gukora za fotokopi, ndetse n’umwanya munini abantu bakoresha batwara izo mpapuro akenshi nazo zikunze gutakara.”

Ministiri Nsengimana ushinzwe Ikoranabuhanga, hagati y'umuyobozi w'umujyi wa Kigali n'uw'Inama Njyanama atangiza progaramu ya e-Imboni.
Ministiri Nsengimana ushinzwe Ikoranabuhanga, hagati y’umuyobozi w’umujyi wa Kigali n’uw’Inama Njyanama atangiza progaramu ya e-Imboni.

Yavuze ko Guverinoma isanzwe ikoresha ingengo y’imari ingana na miriyari 2 na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, akaba ahombera mu gusohora inyandiko ku mpapuro no mu bwikorezi bwazo, kugirango zigere ku bo zigenerwa.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba nawe yashimangiye ko igihombo cy’amafaranga n’umwanya ari kinini cyane bitewe n’ikoreshwa ry’impapuro. Yongeraho ko impapuro ziri mu myanda ihumanya umujyi wa Kigali ku buryo bukabije.

Asubiza ikibazo kijyanye n’impungenge z’uko kohererezanya inyandiko hakoreshejwe e-Imboni bishobora kunanirana mu gihe imiyoboro ya internet icitse, Minisitiri Nsengimana yasubije ko iyo miyoboro ituruka ahantu henshi hatandukanye, ikaba itacikira rimwe yose ngo inyandiko zibure uburyo zohererezanywa.

Nanone kandi ngo abantu nibaba bazi ko aribwo buryo bwo gukora bazajya bitwararika kwangiza iyo miyoboro, ndetse n’igihe icitse by’impanuka abantu bihutire kuyisubizaho kuko izaba yarabaye ishingiro rya byinshi.

Programu ya e-Imboni, Umukozi wa RDB yarimo kubika amakuru aranga inyandiko, mbere yo kuyohereza mu bindi bigo.
Programu ya e-Imboni, Umukozi wa RDB yarimo kubika amakuru aranga inyandiko, mbere yo kuyohereza mu bindi bigo.

Ku kijyanye n’umutekano w’inyandiko zibikwa ndetse zikoherezanywa hakoreshejwe e-Imboni, Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga asobanura ko ubu buryo burusha kure cyane umutekano w’impapuro, aho yemeza ko “nta muntu washobora gucengera mu nyandiko za leta atabyemerewe, n’ubwo imyaka yaba 1000”.

Ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere RDB cyagaragaje imikorere ya e-Imboni, aho inyandiko yinjizwa muri iyo programu, igahabwa nimero n’andi makuru ayiranga kugira ngo ibikwe, habanje kuzuzwa imbonerahamwe, nyuma ikaba yokorerezwa abakozi bari mu bindi bigo, nabo bagasubiza bohereje icyemezo cy’uko yabagezeho.

Umuyobozi muri RDB ushinzwe ikoranabuhanga, Patrick Nyirishema arizeza ko iyi gahunda ya e-Imboni izitabirwa n’ibigo byose bya leta, bitarenze umwaka utaha wa 2014.

Ubu ngo za Minisiteri zirimo MINALOC, MYICT, MININFRA, MINIJUST, MININTER, uturere dutatu n’umuryango umwe utegamiye kuri leta bamaze kwitabira iyi gahunda yo kubika no kohererezanya inyandiko badakoresheje impapuro, nk’uko Nyirishema yabitangaje.

Guverinoma yishimira ko ikoreshwa ry’imiyoboro ya “fibre-optic’ ritangiye gutanga umusaruro, aho ngo u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba gifite umuyoboro wa internet wihuta cyane kurusha ibindi bihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka