USA: Umucengezi wo muri emails yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10

Ubucamanza bwo muri Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwahanishije Christopher Chaney igifungo cy’imyaka 10, kubera kwinjira muri emails z’ibyamamare akiba amaforo yabo bambaye ubusa akayashyira kuri internet.

Uyu mucengezi wo kuri internet yarezwe n’umukinnyi wa film akaba n’umuririmbyi w’icyamamare muri USA, Scarlett Johansson, mu mwaka wa 2011 ko yamwibiye amafoto muri email ye yambaye ubusa.

Uyu mugabo ngo yari amaze kubigira akamenyero ku buryo abatamuciraga akari urutega bari bamaze kuba benshi.

Umucamanza wa S. James Otero ntiyazuyaje kumukanira urumukwiye nyuma yo kubona ko ahamwe n’icyaha yarezwe na Scarlett Johansson. Urukiko kandi rwamutegetse kwishyura ihazabu y’amadokari 66.179 nk’uko Los Angeles Times ibivuga.

Christopher Chaney uregwa kwinjira muri emails z'abandi aremera icyaha ariko yakatiwe gufungwa imyaka icumi.
Christopher Chaney uregwa kwinjira muri emails z’abandi aremera icyaha ariko yakatiwe gufungwa imyaka icumi.

Chaney yatawe muri yombi hashize ukwezi amafoto ya Johansson yambaye ubusa agiye kuri internet. Yemeye icyaha mu rukiko rwa Los Angeles, rwamushinjaga ibyaha icyenda birimo kwinjira muri emails z’abantu 50 barimo ibyamamare mu myidagaduro nka Christina Aguilera, Miley Cyrus, Jessica Alba, Selena Gomez na Demi Lovato.

Ibiro bya bishinzwe iperereza muri USA (FBI) ni byo byabashije kuvumbura ko Chaney yabashije kubona amagambo y’ibanga (password) yo kwinjira muri emails z’abandi yifashishije imbunga mpuzambaga, kuva ubwo batangira kumuhiga, atabwa muri yombi arafungwa.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka