U Rwanda rwakiriye inama y’umuryango w’itumanaho ku isi (ITU)

Binyuze muri ministeri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, u Rwanda rwakiriye inama y’umuryango w’itumanaho ku isi (International Telecommunication Union) ifite insanganyamatsiko ivuga iti “Isakazamakuru rikoresha ikoranabuhanga rigere kuri bose” (Equitable Access to ICT).

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, Nsengiyumva Jean Philbert, yasobanuye ko kwakira inama nk’iyo yo ku rwego rwa Afurika ari ishema ku gihugu kuko bigifasha gukomeza umubano n’ibihugu bigera kuri 40 biyiteraniyemo byiga uburyo ikoranabuhanga ryasakazwa ku baturage bose.

Zimwe mu mbogamizi isakazwa ry’ikoranabuhanga rihura naryo ni ubuke bw’ibikoresho hamwe n’ubumenyi ariko u Rwanda rumaze gukora ibishoboka byose mu kubaka izo ngigo zikenewe; nk’uko Minisitiri Nsengiyumva yakomeje asobanura.

U Rwanda rumaze iminsi rushora amafaranga mu iyubakwa ry’imisingi y’ikoranabuhanga bityo igihe kikaba kigeze ngo Abanyarwanda batangire kubyaza umusaruro ibimaze kubakwa; nk’uko byatangajwe na Ministiri w’Intebe wari umushyitsi mukuru muri iyo nama.

Minisitiri Habumuremyi yagize ati “Leta y’u Rwanda na barwiyemezamirimo bagomba gushyira hamwe ingufu mu kurushaho guha Abanyarwanda uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu iterambere”.

Inama yitabiriwe n'ibihugu bigera kuri 40.
Inama yitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 40.

Iyi nama iri bwige ku ngingo nyinshi zitandukanye harimo imishinga inyirunye ya ITU muri Afurika, uburyo abakobwa bashishikarizwa kwitabira ikoranabuhanga, ingamba zo gusakaza ICT ku baturage bose hamwe no kuzamura ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Iyi nama yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 09/05/2012 i Kigali muri Serena Hotel izamara iminsi ibiri.

Umuryango ITU ni ishami ry’umuryango w’abibumbye (United Nations) rishinzwe itumanaho ku isi, gucunga imiyoboro ya radiyo (radio frequencies), ibyogajuru (satellite orbits) hamwe no gushinga amategeko n’amabwiriza agenga ikorwa ry’ibikoresho bya electronic; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa ITU muri Afurika, Rugege Andrew.

Jovani Ntabgoba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka