U Rwanda ni urwa mbere muri Afrika mu kugira internet yihuta

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo Okla’s NetIndext bugaragaza ko u Rwanda aricyo gihugu cya Afurika gifite internet yihuta kurusha ibindi bihugu.

U Rwanda rukurikirwa na Libya na Ghana byari bimaze iminsi byiharira imyanya ya mbere. Ibi bivuze ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 65 ku isi yose nyuma y’ibihugu bikomeye by’u Burayi, Amerika na Aziya.

Ibindi bihugu bya Afrika bifite umuvuduko mwiza wa internet ni Kenya yavuye ku mwanya wa 2 umwaka ushize ikaba iri ku mwanya wa 5. Maroc iri ku mwanya wa munani, Afrika y’Epfo iri ku mwanya wa 10 naho Nigeria iri ku mwanya wa 13.

Hongkong niyo iza ku mwanya wa mbere ku isi mu kugira internet yihuta cyane. Ikurikirwa n’Ubuyapani n’igihugu cya Lithuania.

Ikigo Ookla nicyo kigenzura ibipimo by’uko internet yihuta ku isi. U Rwanda ubu rufatira internet ku muyobora mugari wo mu nyanja y’Abahinde (East Africa Submarine Cable System).

Ibi bibaye mu gihe Leta y’u Rwanda ishyize ingufu nyinshi mu kugira igihugu giteye imbere hashingiwe ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Leta y’u Rwanda yafashe gahunda yo kugabanya ikiguzi bisaba kugira ngo umuntu abone umuyoboro utanga internet. Muri ubu bushakashatsi hifashishijwe ibipimo bya internet itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) na Rwandatel.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka