Twitter yazanye agashya ko gushyira ifoto nini (cover photo) ku mwirondoro (profile)

Urubuga rwa Twitter rumaze gushyiriraho abarukoresha uburyo bwo gushyira ifoto yabo ku mwirondoro (profile) nk’uko bigenda kuri facebook, ibyo bita cover photo.

Twitter kandi yanavuguruye ikoranabuhanga ryo kuyikoresha kuri za telefone zigendanwa nka za iPhones, telefone zikoresha Android ndetse na za iPads.

Abakoresha urubuga rwa Twitter ubu noneho bashobora gushyiraho ifoto yabo nini izajya igaragara hejuru y’ibindi byose. Iyo foto Twitter yayise "header photo."

Dore uko header photo imeze kuri Twitter.
Dore uko header photo imeze kuri Twitter.

Facebook ni yo yatangiye gukoresha bene ubu buryo bw’ifoto, umwaka ushize izana n’agashya ko gukoresha ibyo bita Timeline. Kuva ubwo izindi mbuga z’amahuriro nka Google+ na Linkedln nazo zayirebeyeho, none na Twitter iti nahatanzwe!

Itandukaniro rya ‘Header Photo’ ya Twitter na ‘Cover Photo’ ya facebook, nuko iya Twitter ibasha kujyaho amagambo, yaba amazina, umwirongoro n’ibindi umuntu yakwifuza kwandikaho nka website ku bazifite.

Iyo foto Twitter yise Header Photo izajya ikoreshwa n’ababyifuza kuko atari itegeko kuyishyira ku mwirondoro.

Za Header Photos zishobora no kujya muri telefone zigendanwa nyuma y’aho Twitter ivuguruye ikoranabuhanga rigendanyo nabyo kuwa kabili, abantu bakaba bashobora gutangira kuzitekesharija (télécharger/download).

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka