Twitter na Facebook zadufasha kwerekana ukuri ku bivugwa k’u Rwanda - Guverineri Bosenibamwe

Ubwo yatangaga ikiganiro mu ishuri rya ISAE Busogo mu cyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Guverineri Bosenibamwe Aime uyobora intara y’amajyaruguru yasabye abanyeshuri kuba abambasaderi beza b’ibyo u Rwanda rumaze kugeraho cyane cyane bifashishije ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe.

Yagize ati:" Twitter na Facebook zadufasha kwerekana ukuri ku bivugwa k’u Rwanda Abajene nimwe mukoresha cyane izi mbuga nka facebook na twitter.

Ntimukwiye kurebera abavuga nabi igihugu cyacu mukwiye gukoresha bene izi mbuga mukerekana ibyiza tumaze kugeraho kuko ziriya mbuga zigerwaho n’abantu benshi cyane ku isi".

Umuyobozi w’agateganyo wa ISAE-Busogo Dr Laetitia Nyinawamwiza we yibukije abanyeshuri ko biri mu nyungu zabo kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu bakiri bato kuko aribo hazaza h’igihugu.

Dr Nyinawamwiza, yanibukije abanyeshuri ko kwigira biri mu biranga agaciro k’umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange kuko ngo bisobanura ko umuntu aba atakigengwa n’abantu runaka bashaka kumukoresha mu nyungu zabo bwite.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yanasabye urubyiruko kugira uruhare mu gusigasira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho cyane cyane birinda ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse banagira uruhare mu kwamagana buri wese ufite imigambi yo kongera kuzana amacakubiri mu banyarwanda.

Uretse ibiganiro bitandukanye byabereye muri ISAE kimwe n’ahandi hose mu gihugu, muri gahunda yo kwibuka, binateganijwe ko iki kigo kizibuka by’umwihariko abahoze ari abakozi n’abanyeshuri bacyo taliki 18 Mata muri uyu mwaka.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka