Rulindo: Abaturage gushyirirwamo imashini zihagije na internet ngo bihugure

Bamwe mu rubyiruko kimwe n’abakuze bagana ibigo byigisha ikoranabuhanga mu karere ka Rulindo, basanga ibi bigo bibafasha kumenya gukoresha mudasobwa kuko muri iki gihe gukoresha mudasobwa bigenda byitabirwa mu rwego rwo kwiteza imbere mu ikoranabuhanga.

Gusa ariko nk’uko abagana ibi bigo byigisha ikoranabuhanga babivuga,ngo hakagombye kurebwa uburyo ibigo bikora neza byashyirwamo imashini zihagije,kandi zikajyamo na internet,bityo uwiga Mudasobwa akabasha no kumenya gukoresha internet,kandi akabasha no gusoma amakuru ku bibera hirya no hino ku isi.

Rulindo abagana ibigo byigisha ikoranabuhanga bakeneye internet.
Rulindo abagana ibigo byigisha ikoranabuhanga bakeneye internet.

Ikindi bavuga ngo ni uko baba bakeneye no kumenya n’amakuru avugirwa hirya no hino bayakuye kuri internet.

Twahirwa Marc ukomoka mu murenge wa Buyoga,ahari ikigo cyigisha ikoranabuhanga mu rubyiruko,uretse ko n’abandi bose babishaka bakigana,avuga ko imbogamizi bagira ari uko iki kigo kijyamo urubyiruko rukuzura ku mamashini ngo kuko aba ari make,akaba avuga ko amamashini yiyongereye byarushaho korohera buri wese kandi yisanzuye.

yagize ati”Ibi bigo byaradufashije cyane kuko tubyigiramo ikoranabuhanga kandi muri iyi minsi rigezweho mu buzima bw’isi.Gusa ikibazo kigihari hano muri aka karere ka Rulindo ni icy’amamashini make na Internet.Hari nk’uburyo batubonera imashini zihagije na internet natwe mu byaro tukajya tumenya no ku makuru ari hirya no hino byadufasha cyane.”

Murindabindabigwi jean Baptiste ushinzwe ikoranabuhanga mu karere ka Rulindo,avuga ko kugira ngo ibigo bihari bibone internet bitoroshye ngo kuko akarere kabo ari akarere k’imisozi miremire,kandi ngo bakaba bakenera no gufatira kuri fibre optique kandi ikaba iherereye ku muhanda,mu gihe ibigo byinshi biherereye mu cyaro kure y’umuhanda.

Kugeza ubu mu karere ka Rulindo habarizwa ibigo byigisha ikoranabuhanga bigera kuri 13 ,bibiri gusa akaba ari byo birimo internet.Ikigo cy’amashuri cya Inyange Girls school n’ikigo cya Gasiza naho ibindi nta internet irabigeramo.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka