RDB yatangiye ubukangurambaga ku mutekano muke uterwa n’ikoranabuhanga

Abahagarariye ibigo bitandukanye mu Rwanda bavuze ko batewe impungenge n’ikonabuhanga, ku buryo ngo uko rizana iterambere mu mibereho ya muntu, ari nako riteza ibibazo birimo kwibwa, kumenyekana kw’amabanga n’umutekano muke, nk’uko bagaragarije ikigo gishinzwe iterambere (RDB).

Mu mwaka wa 2011, miliyoni zigera kuri 250 z’amadolari y’Amerika zaribwe hakoreshejwe ikoranabuhanga muri za banki zitandukanye zo mu bihugu bigize umuryango wa EAC (u Rwanda rurimo; nk’uko Sen. Wellars Gasamagera uyobora ikigo gishinzwe guhugura abakozi ba Leta (RIAM) yemeza.

Umuyobozi wa RIAM ari mu bakeka ko abateza imbere ikoranabuhanga ari nabo bashyiraho ubundi buryo bwo guhungabanya umutekano binyuze kuri internet, ku buryo ngo ari cyo kimushishikaje mu nama yateguwe na RDB kuri uyu wa 29/04/2013, aho abayobozi batandukanye b’igihugu barimo gufata ingamba zo kwirinda.

Sen. Gasamagera ati: “Mujya mwumva ngo umwana w’imyaka mike yinjiye mu mabanga ya Ministeri y’ingabo y’Amerika, kuki se wowe mukuru utayacengeramo!; …intambara hagati y’ibihugu ishobora guhera ku ikoranabuganga rya internet, kuko niho amabanga yose aherereye.”

Ikigo RDB cyitabaje impuguke zo mu gihugu cya Korea zaje kwereka abayobozi bakuru b’igihugu, ko bagomba gukumira abajura n’abacengera mu mabanga y’igihugu kugirango ejo batazakigambanira cyangwa bagakora ibindi byaha, nk’uko Patrick Nyirishema ukuriye agashami k’ikoranabuhanga yasobanuye.

Ibyiciro bitanu by'ingamba z'ibanze umuntu agomba kubahiriza kugirango umutekano we, uw'ibintu bye n'igihugu cye wubahirizwe.
Ibyiciro bitanu by’ingamba z’ibanze umuntu agomba kubahiriza kugirango umutekano we, uw’ibintu bye n’igihugu cye wubahirizwe.

1.Umuntu wese asabwa gukoresha imibare y’ibanga itandukanye kuri mudasobwa na telefone, akirinda gusangira iyo mibare y’ibanga n’undi, agakoresha anti-virusi ihora igezweho (update), agahora ashakisha programu z’ubwirinzi, kudasiga mudasobwa yawe icanye igihe utarimo kuyikoresha, kwirinda gufungura emails utazi, ndetse no kudakoresha internet za ‘wireless’ zibonetse zose.

2. Mu kwirinda virusi, ngo koresha programu za firewall, anti-virusi na anti-spyware; uhore uzisazura (update), ndetse witabaze inzobere mu by’ikoranabuhanga mu gihe ubonye ibimenyetso bikwihaniza (warning signs).

3. Irinde gufungura emails utazi neza, ngo zishobora kuguteza virusi cyangwa n’indi mikorere mibi muri mudasobwa, ndetse uhite uzimenyesha (report) kuri (administrator) ya mudasobwa yawe.

4. Irinde gusiga telefone yawe aho utari, irinde gukoresha wireless zizanye muri telefone yawe, kandi ngo uramenye mu gihe telefone yawe ikubwiye ngo ”sensitive transactions”, nkemere ko bibikwamo, ndetse witabire gukoresha anti-virusi muri telefone yawe.

5.a. Utegetswe guhora uhindura imibare y’ibanga yo kurinda amabanga yawe byibuze buri mezi atatu, ntugakoreshe imibare wigeze gukoresha, ntugakoreshe imibare imwe y’ibanga ku bintu byinshi, ntukemeze ko umubare w’ibanga ubikwa na mudasobwa yawe (click no when it’s to save password).

5.b.Umuntu asabwa kwirinda gukoresha imibare y’ibanga igize ijambo riri mu nkoranya (dictionary), hindura password mu gihe uketse ko isanzwe yaba yakoreshejwe, koresha password iyoberanyije kandi ndende irimo imibare n’inyuguti ndetse, wibuke kumenyesha (report) kuri ‘administrator’ ya mudasobwa yawe ibyo wabonye biguteye urujijo.

Muri iki cyumweru RDB yateguyemo ubukangurambaga ku bwirinzi bw’ibyago biterwa na internet (murandasi) kuva tariki 29 Mata-03 Gicurasi, hateganijwe ibiganiro biyihuza n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’izabikorera (cyane za banki), hamwe n’abatekinisiye ba internet muri ibyo bigo.

RDB kandi irateganya gusura Banki nkuru y’igihugu BNR, Rwanda Revenue Authority na Polisi y’igihugu.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mu Rwanda hibwe angahe? Bityo inkuru izaba igize ubundi busobanuro kubayisoma naho ubundi ubona ituzu

Ngenda yanditse ku itariki ya: 4-05-2013  →  Musubize

ni byiza gutekereza ku mutekano ugendana n’ikoranabuhanga kuko harimo ibibazo byinshi cyane biterwa n’abitwa hackers binjira mu mabanga y’abantu n’ibigo.

jean paul yanditse ku itariki ya: 29-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka