Perezida Kagame ari mu bayobozi basubiza cyane kuri Twitter

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Uganda nibo bayobozi basubiza cyane ababandikiye ku rubuga rwa Twitter nk’uko bigaragara mu cyegeranyo kigaragaza uko abayobozi ku isi bakoresha Twitter.

Perezida Kagame asubiza abamubaza ibibazo ku kigero cya 93% naho Minisitiri w’intebe w’Ubugande Amama Mbabazi agasubiza ku kigaro cya 96%. Akarusho ka Perezida Kagame ni uko ashimira abamwandikira batanga ibitekerezo cyangwa bamubaza.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko 2/3 by’abayobozi bakomeye ku isi bakoresha Twitter kandi bagakurikirwa n’abantu benshi ariko ½ cy’abayobozi ntibakurikira amakuru y’ababakurikira ahubwo bazikoresha basubiza cyangwa batanga ibitekerezo.

Umuyobozi w’umuryango w’ibihugu by’iburayi, Herman van Rompuy, ari mu bayobozi bahurira n’abandi kuri twitter agakurikirwa na Minisitiri w’Intebe wa Australia.

Perezida w’Uburusiya Putin, Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee, Minisitiri w’Ubuhorande Rutte hamwe n’abandi bayobozi 35 nubwo bakoresha twitter cyane ngo ntibajya bakurikira amakuru y’abandi cyane cyangwa ngo batange ibitekerezo ku bandi bafite Twitter.

Ubu bushakashatsi bwayobowe n’uwitwa Burson Marsteller wagenzuye twitter z’abayobozi 264 bo mu bihugu 125 atangaza ko abayobozi b’ibihugu 76 bakurikira amakuru ya Perezida w’Amerika Barack Obama nyamara we akurikira abayobozi babiri: Jens Stoltenberg wa Norway na Minisitiri w’Intebe w’Uburusiya, Dimitry Medvedev.

Burson-Marsteller avuga ko abayobozi benshi bifashisha twitter mu kugaragaza gahunda zabo kandi bagashobora gutanga amakuru y’ibihugu bayobora no kugaragaza ibitekerezo ku bintu bitandukanye, twitter kandi ifasha abaturage gukurikirana gahunda z’abayobozi babo.

Iki cyegeranyo cyagaragaje ko abayobozi bagiye mu matora badakoresha twitter birinda ko ibyo baganira byabatesha amajwi, ingero zitangwa akaba ari Perezida wa Brazil, Dilma Rousseff, hamwe na Perezida w’Ubufaransa, François Hollande.

Perezida wa Repubulika ya Dominican ari mu bayobozi bakurikira abandi bayobozi cyane aho akurikira abayobozi 71 agakurikirwa na Perezida wa Portugal hamwe na Minisitiri w’Intebe w’ibirwa bya Trinidad na Tobago bakurikira abayobozi 50 naho Perezida wa Sudani y’Amajyepfo ngo akurikira abayobozi 16.

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko abayobozi bo muri Amerika y’Amajyaruguru bakoresha twitter cyane kugera kuri 80%. Perezida Obama akurikiranwa n’abantu bagera kuri 17,115,077 ku isi akaza ku mwanya wa 6 akurikiye Britney Spears.

Perezida wa Venezuela, Hugo Chávez, akurikirwa n’abantu 3,152,608, umwamikazi wa Yordania Rania akurikirwa n’abantu bagera kuri miliyoni 2.

Perezida Obama niwe muyobozi watangiye gukoresha twitter mbere (tariki 05/03/2007) agakurikirwa cyane kuko taliki 9 Gicurasi yakurikiranywe inshuro 62 047. Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko abayobozi b’Ubushinwa, Saudi Arabia, Indonesia n’Ubutaliyani badakoresha twitter.

Ku mwanya wa mbere w’abantu bakurikiranywa kuri twitter kurusha abandi hari Lady Gaga ukurikirwa n’abantu 27,580,788; Justin Bieber 25,613,789; Katy Perry 23,921,848; Rihanna 23,204,780; Britney Spears 18,976,456; Barack Obama 17,886,114 na Shakira 17,407,178.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

OUR PRESIDENT HIS EXCELLENT PAULKAGAME BEST ALL OVER THE
WORLD

KAYITAREJOSEPH yanditse ku itariki ya: 6-02-2013  →  Musubize

Arasobanutse.....

kacute yanditse ku itariki ya: 30-07-2012  →  Musubize

Umuyobozi wacu Kagame Paul ni umuyobozi uhamye kandi ukurikira, turamukunda kandi turamushyigikiye

Puma yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ese Twitter ikora ite? Umuntu ajya kuri Twitter ate? Akurikira abandi ate? Ese ushobora kwangira umuntu ko agukurikira? Ese abo bayobozi basubiriza kuri Twitter uwo mwanya bawukura he, kandi tuzi ko baba kenshi bari mu nama cg se bafite amadosiye akomeye yo gusoma?

emmanuel yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka