Perezida Kagame akoresha Twitter cyane kurusha abandi baperezida muri Afurika

Perezida Kagame aza ku isonga mu baperezida bo ku mugabane wa Afurika bakoresha urubuga mpuzambaga rwa Twitter. Amaze kurwandikaho ubutumwa 2034 kandi akurikirwa n’abantu 63350 kuri Twitter.

Perezida Paul Kagame kandi aza ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abaperezida batanu bo ku mugabane wa Afurika bakurikirwa n’imbaga y’abantu benshi kuri Twitter. Ushobora gukurikira Perezida Kagame kuri: @PaulKagame.

Perezida Kagame anafite umwihariko wo gusubiza ibibazo byose abazwa n’abamukurikira ku rubuga rwe, ndetse akanifuriza abamukurikira week end nziza no kugira amahirwe mu byo bakora mu gihe abandi baperezida bandika amakuru ajyanye na Guverinoma z’ibihugu bya bo; nk’uko byanditswe na IT News Africa.

Perezida Jacob G. Zuma wa Afurika y’Epfo, aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abaperezida batanu bakurikirwa cyane kuri Twitter. Akurikirwa n’abantu 125 364 ariko ngo ni gake yandika kuri Twitter kuko yandikaho nka rimwe mu kwezi.

Perezida Goodluck Jonathan wa Nigeria uza ku mwanya wa kabiri akurikirwa n’abantu bagera ku 35 727, akaba by’umwihariko yandika ku rubuga rwe amakuru ajyanya na Guverinoma ya Nigeria ndetse n’amakuru ajyanye n’ihohoterwa mu gihugu cye.

Jakaya Kikwete wa Tanzania aza ku mwanya ya kane kuri urwo rutonde rw’abaperezida bakurikirwa cyane kuri Twitter. Perezida Kikwete na we ngo akunda kugirana ibiganiro mpaka n’abamukurikira ku rubuga rwe ndetse akanabifuriza kugira amahirwe mu byo bakora. Akurikirwa n’abantu 22 910, akaba amaze kwandika ku rubuga rwe inshuro 1056.

Professor John Evans Atta Mills wa Ghana aza ku mwanya wa gatanu. Amaze kwandika kuri Twitter ubutumwa 413 kandi afite abantu 2320 bamukurikira.

Imbuga nkusanyambaga nka Facebook, Twitter na MySpace hari igihe zafatwaga nk’imbuga urubyiruko ruhanahaniraho umuziki n’amafoto, ariko ibi birasa nk’ibyahindutse kuko urubuga rwa Twitter ruhuza amamiliyoni y’abantu mu byiciro bitandukanye ku isi yose.

Urwo rubuga ntirugikoreshwa n’urubyiruko gusa, kuko runakoreshwa n’abantu bakomeye haba muri politiki no mu bucuruzi kugira ngo babashe gusangira ibitekerezo n’abakunzi ba bo.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ok very good

yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

iyi nkuru irimo guhuzagurika nigute perezida Kagame aza kumwanya akurikiranwa 63350 mu gihe umubanziriza akurikiranwa 35 727 ndavuga perezida wa Nigeria? ukuri kurihe mu nkuru or harimo kwibeshya mubanze mushishoze. gusa mbashimiye kutgezaho inkuru nkizi nubwo gusubira munkuru wakoze ugakosora amakosa biba byiza bitabonywe n’abasomyi ngo bibavange

kabo yanditse ku itariki ya: 5-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka