Nyagatare: Ikoranabuhanga ryahaye urubyiruko akazi

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare ruvuga ko ikoranabuhanga ryatumye rubasha kwihangira imirimo aho gutegereza ko leta izakabaha. Ubuyobozi nabwo bukemeza ko byatumye babasha kunoza service batanga no kumvikanisha gahunda za leta.

Igice kinini cy’akarere ka Nyagatare cyatuwe nyuma y’umwaka w’i 1994. Ubundi mbere ahanini hari pariki y’akagera.

Rwamurenzi Steven yavukiye muri Uganda kubera impamvu za politike aho bamwe mu Banyarwanda batwikiwe abandi bakicwa mu myaka ya mbere ya za 1994 haba Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dore aho rumwe rubyiruko rucururiza service zinyuzwa muri telephone igendanwa.

Nyuma ya jenoside niwe wabaye umuyobozi wa mbere wa Nyagatare ari conseille ndetse aza no kuba burugumesitiri wa mbere wa komini Nyagatare. Igice yayoboye ari conseille kirimo uturere tubiri tw’ubu Nyagatare na Gatsibo.

Avuga ko kuyobora icyo gihe bitari byoroshye kuko kumenyekanisha inama kuri ba responsable bakoreshaga igare kandi mu nzira y’inyamanswa.

Mushabe Claudian, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, avuga ko imitangirwe ya serivisi yarushijeho kunozwa ahanini biturutse ku ikoranabuhanga.

Ndagijimana Jean de Dieu wize akaminuza yihangira umurimo.

Uretse n’ibyo ariko kumenyekanisha gahunda za leta byaroroshye ndetse ngo n’urubyiruko rwihangiye imirimo kubera ikoranabuhanga.

Imirimo myishi uru rubyiruko rwihangiye ahanini ishingiye ku gukoresha telephone zigendanwa. Ndagijimana Jean de Dieu afite ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu ibaruramari ariko atanga m2u za MTN na TIGO kimwe na Mobile Money na Tigo Cash akongeraho service za BK abikuriza abantu amafaranga ndetse n’iza EWSA.

Avuga ko mu kwezi nibura yihemba ibihumbi 200 akuyemo ayo yashoye n’ay’abakozi akoresha. Impamvu yakoze ibi ngo ni yabonaga byamugora kubona akandi kazi uretse kwihangira ake.

Agira ati “ Nakoze ibizamini 3 byose by’akazi ariko birangira nta na kamwe mbonye mpitamo kwihangira akanjye. Isoko ry’umurimo ni rito kandi abagakeneye ni benshi cyane.”

Ndagijimana akomeza avuga ko kwikoresha byamuhaye amahoro mu mutima kuko ntawumubaza rapport y’ibyo yakoze kandi inyungu abona ziva mu maboko ye.

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyagatare kandi bahamya ko telephone zigendanwa zabafashije cyane mu gukoresha neza igihe cyabo kuko aho gusiragira mu buyobozi babanza guhamagara umuyobozi bashaka akabemerera ko ahari yaba ataboneka akabaha ikindi gihe azabonekera.

Uretse Telefone zigendanwa urubyiruko akenshi ubu rukoresha izindi mbuga nkoranyambaga ziboneka muri telephone nka Facebook, twitter na Watsapp.

Nyagatare: Ikoranabuhanga ryahaye urubyiruko akazi

Urubyiruko rwo mu karere ka Nyagatare ruvuga ko ikoranabuhanga ryatumye rubasha kwihangira imirimo aho gutegereza ko leta izakabaha. Ubuyobozi nabwo bukemeza ko byatumye babasha kunoza service batanga no kumvikanisha gahunda za leta.

Igice kinini cy’akarere ka Nyagatare cyatuwe nyuma y’umwaka w’i 1994. Ubundi mbere ahanini hari pariki y’akagera.

Rwamurenzi Steven yavukiye muri Uganda kubera impamvu za politike aho bamwe mu Banyarwanda batwikiwe abandi bakicwa mu myaka ya mbere ya za 1994 haba Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma ya jenoside niwe wabaye umuyobozi wa mbere wa Nyagatare ari conseille ndetse aza no kuba burugumesitiri wa mbere wa komini Nyagatare. Igice yayoboye ari conseille kirimo uturere tubiri tw’ubu Nyagatare na Gatsibo.

Avuga ko kuyobora icyo gihe bitari byoroshye kuko kumenyekanisha inama kuri ba responsable bakoreshaga igare kandi mu nzira y’inyamanswa.

Mushabe Claudian, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyagatare, avuga ko imitangirwe ya serivisi yarushijeho kunozwa ahanini biturutse ku ikoranabuhanga.

Uretse n’ibyo ariko kumenyekanisha gahunda za leta byaroroshye ndetse ngo n’urubyiruko rwihangiye imirimo kubera ikoranabuhanga.

Imirimo myishi uru rubyiruko rwihangiye ahanini ishingiye ku gukoresha telephone zigendanwa. Ndagijimana Jean de Dieu afite ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu ibaruramari ariko atanga m2u za MTN na TIGO kimwe na Mobile Money na Tigo Cash akongeraho service za BK abikuriza abantu amafaranga ndetse n’iza EWSA.

Avuga ko mu kwezi nibura yihemba ibihumbi 200 akuyemo ayo yashoye n’ay’abakozi akoresha. Impamvu yakoze ibi ngo ni yabonaga byamugora kubona akandi kazi uretse kwihangira ake.

Agira ati “ Nakoze ibizamini 3 byose by’akazi ariko birangira nta na kamwe mbonye mpitamo kwihangira akanjye. Isoko ry’umurimo ni rito kandi abagakeneye ni benshi cyane.”

Ndagijimana akomeza avuga ko kwikoresha byamuhaye amahoro mu mutima kuko ntawumubaza rapport y’ibyo yakoze kandi inyungu abona ziva mu maboko ye.

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Nyagatare kandi bahamya ko telephone zigendanwa zabafashije cyane mu gukoresha neza igihe cyabo kuko aho gusiragira mu buyobozi babanza guhamagara umuyobozi bashaka akabemerera ko ahari yaba ataboneka akabaha ikindi gihe azabonekera.

Uretse Telefone zigendanwa urubyiruko akenshi ubu rukoresha izindi mbuga nkoranyambaga ziboneka muri telephone nka Facebook, twitter na Watsapp.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikibazo ni igishoro naho ubundi ntawagategereje akazi ka leta cg ngo ayitegeamaboko uyu musore yahisemo neza kuba yikorera ni ibyigiciro.

Alphonse Nkundamahoro yanditse ku itariki ya: 1-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka