Ngoma: Abana biga ikoranabuhanga ari bato ngo bizabafasha gukora ubushakashatsi ku masomo yabo

Abana bato biga ikoranabuhanga ririmo no gukoresha umurongo wa internetbavuga ko kwiga ikoranabuhanga bituma babasha kongera ubumenyi bifashishije internet mu gihe bahawe umukoro wo gukorera mu rugo ndetse no kumenya amakuru anyuranye.

Abahanga bavuga ko iyo umwana atojwe ikoranabuhanga ari muto bimufasha cyane kuko bituma arinya neza ndetse akaba yagira na byinshi yavumbura kurusha uwaryize ari mukuru.

Umwe mu bana bamaze ibyumweru bibili biga ikoranabuhanga (gukoresha computer) mu ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo,Mfitimmanikomeye,wiga mu mashuri abanza yavuze ko mugihe amaze yiga amaze kumenya gushaka ibintu kuri internet birimo nk’amasomo ndetse n’andi makuru.

We kimwe na bagenzi be bihawe ayo mahugurwa bavuga ko bagiye kujya bifashisha internet mu kunonosora amasomo yabo bashakaho amasomo banasoma ibitabo bizajya bibafasha gukora imikoro (homework).

Mfitimanikomeye yagize ati”Icyo amasomo nakuye hano azamarira ni ukubasha gushaka ubumenyi bwinshi kuri internet,nkamenya amakuru atandukanye yo ku isi ibi bikazamfasha mu kuba nagera kuntego niyemeje y’uwo nshaka kuzaba we mugihe kiri imbere.”

Nkuko bisobanurwa n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri iri shuri ry’ubuforomo n’ububyaza rya Kibungo,akaba ari nawe wize uyu mushinga wo gufasha abana bato babahugura mu ikoranabuhanga,Gasani Mpatswe, yavuze ko iyo umwana yize ikorabuhanga ari muto bituma arimenya vuba kandi neza.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugirango iri shuri rigire icyo rimarira abarituriye,bahisemo guha abana amahugurwa ku ikoranabuhanga kugirango bibabere impamba yo kuzagera kubyo bifuza kubabo.

Yagize ati “Abana bato ahanini nibo bafata vuba ahanini ibintu bijyanye n’Ikoranabuhanga,twabafashe kugirango abo bana tubakundishe ikoranabuhanga bakiri bato kandi tunabakundishe kwiga ibyubuzima kuko twibanda kubigisha ikoranabuhanga tubakangurira ikoranabuhanga.”

Mu Rwanda usanga abantu benshi batangira guhura n’ikoranabuhanga bakuze maze ugasanga akenshi bigorana mu kurimenya,ariko uko iminsi igenda yicuma bigaragara ko abana bavuka bafite amahirwe yo kujya barimenya bakiri bato kuko hagiye hatangizwa gahunda zibafasha kurimenya harimo nka One lap top per child ndetse na za telephone.

Abanyarwanda bakoresha internet baracyari bake nabo ariko imibare mugihe cy’ubu igenda izamuka kuko n’abatabasha kubona byoroshye computer na internet ubu babasha kwifashisha amatelefone bakabibona byoroshye.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka