MINALOC yatangije kampanye yo gukoresha ikoranabuhanga

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, kuri uyu wa gatanu tariki 11/05/2012, yatangaije ku mugaragaro ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga ku Banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Intara y’Iburengerazuba barangizaga Itorero bari bamazemo iminsi 13 ku Kigo cy’Amahoro n’Imiyoborere Myiza cya Nkumba mu karere mu karere ka Burera.

Uyu muhango watangijwe ku mugaragaro na Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James ari kumwe na Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Philibert.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yasabye ko ikoranabuhanga riva mu magambo rikajya mu bikorwa. Yabwiye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bari aho ko ikoranabuhanga rigomba kubafasha kurushaho kuzuza neza inshingano zabo no kubongerera ubumenyi. Yabasezeranyije ko mu mpera z’umwaka wa 2015 Abanyawanda bose bazaba bakoresha interineti .

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James yunze mu rya mugenzi we agaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga mu kuvugurura imikorere mu Tugari. Yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo guhanahana amakuru bicishijwe mu buryo bwa e-mail group. Yasezeranyije Utugari tutari twabona za mudassobwa ko tugiye kuzibona bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.

ICT Awareness and promotion campaign izakorwa mu gihe cy’amezi atandatu guhera muri Kemena 2012 kugeza mu Ugushyingo 2012. Ikigamijwe ni ugukangurira abayobozi b’inzego z’ibanze ariko cyane cyane abaturage ibyiza byo gukoresha ikoranabuhanga, gukangurira abaturage serivisi bahabwa na Leta hamwe n’abikorera kugira ngo iterambere ryihutishwe.

Ino gahunda ni igikorwa gihuriweho n’inzego zinyuranye za Leta harimo Minisiteri
y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), n’ibindi bigo bya Leta binyuranye hamwe n’Abikorera.

Abandi banyacyubahiro bari muri uwo muhango ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin; Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Dr Habyarimana Jean Baptiste, Umutahira w’Intore, Rucagu Boniface n’abandi banyacyubahiro batandukanye.

Kigalitoday

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka